Task Force igenzura ikemurwa ry'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage yasuye Akarere ka Karongi

Itsinda riturutse ku rwego rw’igihugu riri gukora ubugenzuzi ku bijyanye n’uko akarere gashyira mu bikorwa ikemurwa ry'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage (Human Security: Issues-HSI).

Ku biro ry’Akarere ka Karongi iryo tsinda riyobowe n’ Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzuzi bw'Inzego z'Ibanze muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Bwana Angelo SEMWAGA ryakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Madamu MUKARUTESI Vestine

Bwana SEMWAGA yagaragaje ko hari impinduka zimaze kugaragara mu gukemura ibyo bibazo nubwo urugendo rugihari.Yungamo ko Task Force nk’iyi yashyizweho mu nzego zitandukanye ari uburyo bwashyizeho ngo abantu bashyire hamwe imbaraga zo kwita kuri ibyo bibazo.

Ati: “Ni imikorere itanga umusaruro kuko iyo hagaragaye ikibazo usanga tugihurizaho imbaraga ngo gikemuke.

Madamu MUKARUTESI avuga ko akarere gakomeza gukora ibishoboka ngo gahangane n’ibyo bibazo, ariko ko hari ubushobozi bwisumbuyeho buba bukenewe, bityo ngo iyo itsinda nk’iryo rije kureba ibyakozwe, rikora n’ubuvugizi kandi bugira akamaro ku nzego zitandukanye.

Akarere ka Karongi kiyemeje gukemura ibyo bibazo birimo kubakira abatishoboye inzu zijyanye n’igihe ndetse n’ubwiherero, gufasha abana kuva mu mirire mibi, gusubiza mu ishuri abaritaye n’ibindi birimo kwimakaza isuku n’isukura nk’udushya tw’umucyo Karongi n’izindi.

Back