SOSIYETE N’AKARERE BAGANIRIYE KU MIKORERE YO KUGEZA IMBABURA ZIGEZWEHO KU BATURAGE
Ku wa 26 Gashyantare mu cyumba cy' inama cy' Akarere ka Karongi hateraniye inama yahuje sosiyete zikorana na Banki y’u Rwanda ishinzwe iterambere (BRD) mu mushinga wa ASCENT ( Accelerating Sustainable and Clean Energy Access Tansfomation na Komite Nkemurampaka ku rwego rw' Akarere ka Karongi;
Inama yaganiriye uko hanozwa igikorwa cyo gutanga imbabura zunganiwe n’imbaraga zituruka ku zuba ku baturage mu buryo bunoze. Abayitabiriye basabwe kwegera abaturage no kunoza uburyo batangamo ibi bikoresho, basabwe kandi kugaragaza abo bakorana nabo mu Karere ka Karongi, nabo basabye ubufasha bwo kubishyuriza ababambuye no kunoza uburyo bwo gushishikariza abaturage iki gikorwa.
Muri iyi nama kandi wabaye umwanya wo gusasa inzobe no kuganira ku butarangenze neza mu bihe byashize aho sosiyete zitafashaga abaturage ku gukosora bimwe mu byangiritse ku byo baba babahaye batanga mu gihe cya guarantee no kutegera abo bahaye products ngo bagirwe inama z' uko zikoreshwa.
Abitabiriye inama bijeje kunoza no kuvugurura imikorere no gushyira umuturage ku isonga.