Rwankuba: Urubyiruko rw’abacuruzi rwaremeye uwarokotse Jenoside mu Bisesero
Abenshi biganjemo urubyiruko rwibumbiye muri koperative FODECO (Force Development
Cooperative) icuruza imyenda, inkweto ndetse n’ibikapu mu isoko riherereye i Remera mu
Mujyi wa Kigali basuye urwibutso, banaremera uwarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Urubyiruko rucuruza rwicaye ruganira n'abaturage ba Bisesero
Ni kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2019, ubwo Koperative FODECO yagabiraga inka
ndetse igaha n’ibiribwa Nsengayire Simeon warokotse Genocide wo mu karere ka Karongi,
Umurenge wa Rwankuba umudugudu wa Bisesero.
Bakigera mu Bisesero, FODECO babanje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero
ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi mirongo itanu (50,000).
Ndayisaba Innocent, umukozi wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), yabanje
gusobanurira aba bacuruzi amateka no kwihagararaho byaranze abari batuye mu Bisesero
bifashishije amacumu ndetse n’amabuye ariko nyuma bakaza kurushwa imbaraga n’abicanyi
bari bashyigikiwe na leta yariho icyo gihe.

Basobanuriwe amateka y'uburyo Abasesero babanje guhangana n'abicanyi
Hakurikiyeho igikorwa cyo kuremera Nsengayire simeon warokotse jenoside yakorewe abatutsi
kandi akarokokera mu bisesero, mubyo yashyikirijwe na FODEKO, harimo inka ihaka n’ibindi
bikoresho byo mu rugo.
Nsengayire Simeon waremewe, yagaragaje ibyishimo, avuga ko atakiragiriye abandi, ahubwo
agiye kuragira inka ye.
Ati “Amagambo ntiyabasha gosobanura Ibyishimo mfite kuri uyu munsi, kuko mpawe amata
nari narambuwe. Ikindi kandi mbonye amata yo guha abana ndetse n’umuryango wange muri
rusange. Banyamuryango ba Koperative mbijeje kuzabitura kandi sinteze kuzagurisha inka
ngabiwe.”

Nsengayire Simeon yishimiye inka ihaka yahawe n'urubyiruko bamufata mu mugongo
Nzabanita John umuyobozi wa FODECO yavuze ko gusura urwibutso no kuremera uwacitse ku
icumu ari igikorwa ngarukamwaka kuri bo.
Ati “iki ni igikorwa twiyemeje kandi ni ngarukamwaka. Buri mwaka dusura urwibutso rumwe
kandi tukaremera uwacitse ku icumu. Ikindi ni uko twamenye ukuri ku byabereye hano mu
Bisesero. Nk’urubyiruko tuzakomeza guharanira icyiza kugira ngo amateka atazisubiramo.

Nzabanita John, Umuyobozi wa Koperative FODECO
Gasimba umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Rwankuba nawe yagarutse ku mateka
yabaranze, nuburyo batereranywe n’ingabo z’Abafaransa bigatuma hicwa abasaga ibihumbi
18,500 mu minsi itatu gusa. Yanashimiye kandi umutima w’urukundo FODECO yagaragaje
n’ubuyobozi bw’ Akarere ndetse na FPR yabashije guhagarika Genocide.
Karekezi Eduard waje uhagarariye umuyobozi w’Umurenge wa Remera aho FODECO yaturutse,
nawe yashimiye iyi Koperetive ndetse anabashishikariza gukomeza kugira umutima w’urukundo
no gufashanya kuko aricyo cyaranze Abanyarwanda kuva kera.
Karasanyi Nicolas, umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere mu Karere wari uhagarariye umuyobozi
w’ Akarere yashimiye cyane aba bacuruzi ku bw’iki gikorwa.
Ati “Ni ikimenyetso gikomeye cyane, ubundi ntibyari bisanzwe ko abacuruzi bakora igikorwa
nk’iki. FODECO ndabashimiye cyane, kandi ikigaragara ni uko hari intambwe ikomeye cyane
imaze guterwa kandi ni ikintu twishimira nk’Abanyakarongi.”
Gusura inzibutso ni bumwe mu buryo bukoreshwa mu kwigira ku mateka, hirindwa ihakana
n’ipfobya rya Jenside, hagamijwe kubaka ahazaza hatarangwa Jenoside n’amacakubiri.