Rwamrec-Karongi: Umuryango utekanye kandi wishoboye ni intego duhanze amaso
Rwamrec, Umufatanyabikorwa muri gahunda y'Umugoroba w' Ababyeyi
Impinduka mu iterambere n’ imibanire mu ngo no mu miryango muri rusange, uruhare abagore bagira mu iterambere ry’ imiryango, bitinyuka bakora ibitandukanye, ndetse n’ubuhamya butangwa n’ ibindi, ntawashidikanya ko biterwa no gusobanukirwa ko bose; umuhungu n’ umukobwa, umugabo n’ umugore, bafite uburenganzira bungana kandi banagira uruhare rukomeye habayeho guha amahirwe buri wese agakoresha impano ze adakumiriwe bishingiye ku kuba umugore cyangwa umugabo.

Ubuyobozi bw' Akarere n' Inzego z' Umutekano bayoboye ibiganiro ku guteza imbereimikorere y' umugoroba w'ababyeyi
Gahunda Leta y’ u Rwanda yashyizeho y’ Umugoroba w’ababyeyi ikomeje kugira uruhare mu guhugurira abagize imiryango kubaho ubuzima buzira ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ku bufatanye n’ umuryango nyarwanda wa RWAMREC, mu Karere ka Karongi hateguwe amahugurwa ya Komite z’ umugoroba w’ ababyeyimu rwego rwo kunoza ibiganiro biwutangirwamo no guhuza imitangire ya raporo ku bikorwa by’ Umugoroba w’ Ababyeyi
-Hatanzwe ibyapa biranga aho umugoroba w'ababyeyi uteranira n' udutabo twi'mihigo y' umuryango aho buri rugo rwahize imihigo 2018/2019 ruyandika mu buryo bwiza.Kugira ngo umugoroba w'ababyeyi ugere ku nshingano zawo neza kandi vuba.
Rwamrec mu mushinga wayo wa PREVENTION+ ugamije guhuriza hamwe abahungu n’ abakobwa, abagabo n’ abagore mu kwirinda ibyatuma habaho ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bakomejekugira uruhare rukomeye mu gufasha abagize imiryango mu gushyira mu bikorwa amahame y’ ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye ku bagabo n’ abagore. Ni muri ubwo buryo kuri uyu wa 09Ugushyingo 2018, bashoje amahugurwa bari bateguye bafatanyije n’ Akarere, bahuje imirenge ya Rubengera, Bwishyura, Rugabano na Gitesi mu biganiro byabereye ku Karere ka Karongi, nyuma yo kuva mu yindi mirenge igize Akarere.

Komite z' umugoroba w' Ababyeyi zitabiriye
Aya mahugurwa yagiye atumirwamo abayobozi b’imidugudu,abahagarariye umugoroba w’ababyeyi mu midugudu,abahagarariye inama y’igihugu y’abagore mu tugari,abayobozi b’utugari n’abashinzwe imibereho myiza mu mirenge. Akaba yaranzwe n’ ibiganiro ahanini byiganjemo ubuhamya ku byiza bagenda bagezwaho no gusobanukirwa uburinganire n’ubwuzuzanye ku bashakanye .
Mukeshimana Augustin ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa avuga ko kwitabira umugoraba w’ababyeyi byamubereye urukingo rw’amakimbirane n’umusingi w’iterambere.
Ati”nafataga ibyemezo mu rugo rwanjye nk’umuntu w’umugabo ntabiganiriyeho n’umuryango wajye amafaranga nkagenda nkayanywera, umugore yavuga ngakubita. Nyuma yo kwitabira umugoroba w’ababyeyi narahindutse kuri ubu turaganira kuburyo inka duherutse no kugurisha twabanje kubyumvikana umusaruro uvuyemo tugura isambu ubu tubanye neza"
Mukantabana Epiphanie,umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore mu kagari ka Gasura avuga ko kwitabira umugoraba w’ababyeyi byahinduye imibereho y’abaturage ngo kuko kuri ubu imiryango yabanaga mu makimbirane yayaretse ndetse bakaba baniteza imbere.
Ati’umugoroba w’abayeyi utari waza twahoraga dukiza imiryango yarwanye kubera amakimbirane kuri ubu byarahindutse, abana 15 bari barataye ishuri twaribasubijemo ,ingo eshatu mu mudududu wacu zahoraga mu makimbirane twarabahuje, umwe yahoraga aca umugore we inyuma tumwereka amakosa ye kuko twari tubazi tunaturanye turabaganiriza baremera basaba imbabazi tubakorera igenzura ry’amezi atandatu kuri ubu ni umuryango w’intangarugero,hari undi muryango wabanaga n’umugore batarasezeranye akumva ko azanjya ahora ajya mu bagore uko bukeye ku buryo hari n’igiye abagore be batatu babyariye rimwe kandi abana ba mbere baramaze kugira imirire mibi tuza kumuganiriza ubu yarahindutse,uwa gatatu we yari umugore utagira umugabo akitwara nabi ahora asinda atwara abagabo b’abandi tuza kumuganiriza tumwereka ko ateje umutekano muke mu mudugudu kuri ubu nawe yarahindutse,twashyizeho gahunda yo kubitsa no kugurizanya ubu njye ndi mu matsinda abiri rimwe dutanga 1,000 ahandi dutanga 2500 tukabitsa tukanagurizanya tukiteza imbere”.
Ntagwabira Fabien, umukozi wa RWAMREC mu Karere ka Karongi avuga ko kugira umuryango utekanye kandi wishoboye ariyo ntego y’ umushinga wa PREVENTION+ avuga ko prenvention bisobanuye kwirindi bityo ko usibye ihohoterwa rifatiye ku gitsina, uyu mushinga ntacyo usiga inyuma mu byabangamira umuryango ko byose bikwiriye kwirindwa; ari ubukene, imyumvire itanoze n’ ibindi bigomba kwirindwa hakabaho umuryango uteye abawugize ishema, akomeza avuga ko umugoroba w’ ababyeyi ari imwe mu nzira zo kwirinda ibyonnyi by’ iterambere n’ umutekano w’ umuryango
Ati”umugoraba w’ababyeyi ufasha kumenya ingo zibanye nabi ndetse n’izibanye mu buryo butemewe n’amategeko,dukangurira abagize umuryango kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kuganira ku itegeko ry’umuryango, dukangurira umuryango kandi kurengera umwana bamurinda abamushora bibi ari byo: kumusambanya, kumukoresha imirimo ivunanye. Ufasha kandi mu gushishikariza umuryango guhiga no gukorera ku mihigo ,kwitabira gahunda yo kubitsa no kugurizanya n’ibindi”.
Mu ijambo rye, Bwana SHYIKIRO Gim, umukozi wa RWAMREC, yibukije ko ari ngombwa ko habaho ubukangurambaga bw' umuryango hakarwanywa isambanywa ry' abana kuko rikoma mu nkokora ahazaza h' uwarikorewe rikagira ingaruka ku iterambere ry' umuryango.

Ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Bwishyura Tuyisenge Oswald avuga ko umugoroba w’ababyeyi ari umuhigo buri wese akwiye kugiramo uruhare bakumira ihohoterwa hab ku bagabo, ku bagore no ku bana ngo kuko bitera ingaruka zirimo ubukene,impfu za hato na hato,ubuzererezi ,uburwayi n’ibindi.

Ubwitabire bwagaragaje ikizere mu kubaka imigoroba y' ababyeyi ikora neza kuruta mbere
Rwamrec ni umuryango nyarwanda ukaba ufite intego yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Mu mushinga wayo PREVENTION+, abagabo n' abagore, abahungu n' abakobwa bahamagarirwa kurinda ko haba ihohoterwa rishingiye ku gitsina higishwa imyitwarire iboneye ku bagore n' abagabo, abahungu n' abakobwa idaha icyuho ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Uretse amatsinda y' Urubyiruko ruharanira impinduka(Youth for Change) akorera mu mashuri, uyu mushinga PREVENTION+ unakorana n' umugoroba w'ababyeyi aka ari umufatanyabikorwa w'Akarere kuko ibikorwa by' umugoroba w' Ababyeyi ari gahunda ya Leta bikaba kandi no mu mihigo Akarere kasinyiye imbere y' Umukuru w'Igihugu.