Rubengera: Hatanzwe amahugurwa ku bahinzi b’imboga n’imbuto

Abahinzi 120 bo mu Murenge wa Rubengera Akagari ka Gitwa bibumbiye muri cooperative za KOABIBIKA na KOABIMURU bahinga imboga n’imbuto ni bo bahawe amahugurwa na HORTinvest kuri uyu wa 25 na 26 Mata 2019. Umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ngo bikorwe mu buryo bwa kijyambere ku buryo babasha kwihaza bakanasagurira amasoko yo mu Gihugu ndetse n’ayo hanze.

Puwavuro zitukura ni zimwe mu mboga zigurwa ku giciro kiri hejuru cyane

Nsamiryayo Venuste, umuhuzabikorwa wa HORTinvest, umwe mu batanze aya mahugurwa avuga ko hifuzwa ko mu Rwanda ubuhinzi bw’imboga n’imbuto byatera imbere, bigakorwa ku buryo bwa kinyamwuga na kijyambere.

Ati”Duhamagara abahinzi, tukabahugura uhereye ku buryo bategura ubutaka, uko wahitamo imbuto nziza ibereye ubutaka dufite, gutegura imbuto mu buhumbikiro, uko bazitera imiti ndetse tukazageza igihe dusaruye, tukabigisha gufata neza umusaruro no gushaka amasoko kugira ngo babikore neza bya kinyamwuga. Ikindi twongera ho rero ni ukunoza imirire.”

Umukozi w’ Akarere ushinzwe ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADF), Niwemwana Rose, atangiza ku mugaragaro aya mahugurwa yashimye cyane ibikorwa bya HORTinvest muri aka Karere mu guteza imbere imboga n’imbuto asaba n’abahinzi kubyaza umusaruro aya mahirwe.

Ati”Tubyaze umusaruro aya mahirwe, turenge bwa buhinzi bwo kuvuga ngo urugo rurarya rwonyine ahubwo dusagurire n’abandi. Turifuza rero ko ibyo twiga tubifata,tukavamo ba rwiyemezamirimo, duhinge natwe turye, dusagurire isoko cyane iryo mu mahanga.

Tube intangarugero, duhinge imboga, twihaze mu biribwa tunasagurire rya soko ariko turwanya na ya mirire mibi itera igwingira. Ibyo mwize ntibibe amasigarcyicaro, ni mwe musemburo kuko ibyo mwize nimubikora neza abaturanyi banyu bazareberaho.”

Abahinzi b’imboga n’imbuto bishimiye cyane aya mahugurwa bahawe, bavuga ko bayungukiyemo byinshi batari bazi mu buhinzi basanzwe bakora kandi umusaruro ugiye kuba mwiza kurushaho kubw’impinduka zigiye gukorwa.

Bati” Aya mahugurwa twayakiriiye  neza kuko twungutse ubumenyi bwinshi tutari dufite kuko bamwe twakoreshaga ifumbire idakenewe kuko tutari tuzi kuringaniza ifumbire n’ubutaka, twagenderaga mu kigare. Ikindi twishimiye ni uko twamenye uko wahitamo imbuto ikwiranye n’ubutaka buhari. Na none twishimiye ko tuzajya twegerezwa imbuto z’indobanure”

Umushinga HORTinvest ukorera mu turere dutandatu tw’u Rwanda, dutanu muri two tukaba utwo mu Burengerazuba harimo n’aka Karongi aba bahinzi bahuguwe babarizwamo. Uyu mushinga uterwa inkunga na SNV n’Abaholandi

Back