Rugabano: Hageragerejwe imihanda ya kaburimbo iciriritse izasimbura imihanda y’ibitaka

Mu murenge wa Rugabano ni ho hageragerejwe imihanda ya kaburimbo iciriritse iteganywa gukoreshwa mu turere dutandatu tw’ igihugu izasimbura imihanda y’ibitaka izwi ku izina rya laterite isanzwe yubakwa ku bufatanye na Feeder road, izafasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku masoko.
Habiyakare David, umukozi wa Feeder road mu karere Karongi, avuga ko muri uyu murenge hageragerejwe ubwoko bune bwa Kaburimbo ziciriritse, ariko hatoranywa ubwoko bwitwa bi-couche ari bwo buzakoreshwa ku yindi mihanda y’ibitaka mu turere twatoranijwe.
Ati”Hari ubwoko bita kep sail, bi-couche, cold mix, ni kaburibo imeze nk’izi dusanzwe dufite mu mihanda minini ariko yo ikoreshwa intoki kandi iba ikonje mu gihe indi yo iba ishyushye, tukagira n’ubundi bwoko bwa kane, ari bwo bwa beto, bukoreshwa bitewe n’ubuhaname umuhanda ufite.”
Habiyakare akomeza avuga ko ubu bwoko bwatoranijwe kuzakoreshwa no ku yindi mihanda hirya no hino mu gihugu ari bwo bi-couche, bufite aho butandukaniye n’ubundi bwoko bwose mu bwageragerejwe muri uyu muhanda wa Rugabano.
Ati”Ubundi iyo ukoze umuhanda w’ibitaka uusanga mu myaka ine uba umaze gusenyuka ukeneye gusanwa, ariko umuhanda wa bi-couche iyo wakozwe neza umara imyaka icumi kandi iyo urebye ugasanga amafaranga akoreshwa kubaka iyo mihanda yombi yenda kungana. Ikindi ni uko gukora iyi bi-couche byihuta kuko imashini imena godoro ari nayo imena garaviyo bigatuma byihuta kandi bigatanga umuhanda mwiza.”
Banguwiha Evaliste, umwe mu batwara imodoka bakoresha uyu muhanda, avuga ko amaze igihe kinini akoresha uyu muhanda ariko mbere byari bigoye kuwunyuramo cyane mu ghe k’imvura.
Ati”Ubu immvura yagwa, itagwa mba nimva nta kibazo mfite ndibutahe. Ubundi mbere hakorwaga n’abaturage rimwe na rimwe ugasanga hahanukiyemo itaka rikakubuza gutambuka, kandi nyuma y’iminsi mike umaze gukorwa usanga wajemo ibinogo, ariko uyu tandukanye cyane n’uw’ibiitaka.
Habiyakare  avuga kandi ko mu kwita kuri iyi mihanda igihe yamaze gukora na byo bifite itandukaniro. Ati” Mu gufata neza iyi mihanda na byo biratandukanye kuko uyu wa bi-couche icyo usaba ni ugukata utwatsi tumera ku mpande, ubundi ugakura ibitaka mu miferege igihe byaguyemo kandi bigakorwa n’umuntu uwo ari we wese, mu gihe umuhanda w’ibitaka n’amazi aza ukawuca bikadusaba imashini zo kongera kuwukora, byiyongera kuri bya bindi byakorerwa bi-couche, ugasanga uwo muhanda uraduhenze cyane”.
Iyi kaburimbo iciriritse ya bi-couche yageragerejwe muri Ruganbano iteganijwe kubakwa mu turere dutandatu tw’Igihugu, uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020 ukazasiga hubatswe ibirometero 500.

Back