Rubengera: Hortinvest yahuje abahinzi n’abacuruzi b’imboga n’imbuto
Umushinga Hortinvest ugamije guteza imbere ubuhinzi bw’imbuto n’imboga, kuri uyu wa 09/07/2019, wahuje abahinzi bakorana muri ubwo buhinzi ndetse n’abacuruzi bazajya bazibagurira.

Abahinzu bari bishimiye iyi gahunda
Uyu mushinga uhugura abahinzi kwita ku buhinzi bw’imboga n’imbuto ndetse no kubungabungaumusarurobabonyekukobiwongereraubwizabigatumaisokoribonekandetsen’intungamubirizigakomezakugiraubuziranengemurirusange.

Nsamiryayo Venuste
Nsamiryayo Venuste umugoronomi ukorera muri uyu mushinga wa Hortinvest yavuze ko bahugura abahinzi mu buryo bwose nkoku datera imiti imbuto n’imboga mbere ho iminsi 15 ngo isarurwe bityo bikongera ubuziranenge bw’ibihingwa kuko nta ngaruka mbizabazigiteje.
Ati“ muri iyi igahunda yacu, twigisha kwitwararika kuko dukoresha imiti irwanya ibyonnyi kandi igira ingaruka ku mubiri w’umuntu, dukoresha imiti idatinda ku bihingwa, mu mahugurwa tubaha tubigisha kwitwararika nko gushyira imiti ku mbuto zamaze gusarurwa, ibibizagi ra ingaruka nziza ku mibereho myiza y’abaturage.”

Abahinzi b'imboga n'imbuto, abazibaranguraho bazicuruza, abacuruza inyongeramusaruro n'ab'ibigo by'imari bari bitabiriye
Venuste kandi yavuze ko Akarere ka Karongi kari ahantu heza hera imboga ndetse n’imbuto kandi abaturage bakomeje kubyitabira cyane akaba ari intambwe nziza izafasha mu kurwanya imirire mibi.
Abahinzi bari bitabiriye iyi gahunda bashishikarijwe gukorana n’amabanki kuko abafasha no kubaha inguzanyo bityo bikabafasha kwiteza imbere n’iyo ntamafaranga baba bafite.
Rwiyereka Erick umukozi wa Sacco ishami rya Rubengera yavuze ko ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ari umushinga mwiza w’unguka haba ku muhinzi ndetse na Sacco ubwayo, kandi ko gushora amafaranga mu kuguza aba bahinzi biba bitanga ikizere ko amafaranga bashoyemo azagaruka.

Christian uhagarariye HortInvest mu Karere ka Karongi
Rwiyereka kandi yavuze ko hari umwihariko kunguzanyo bazaha abahinzi kuko bazajya batangira kwishyura inguzanyo bahawe bejeje imyaka yabo mu gihembwe k’ihinga.
Umuyobozi wa koperative y’abacuruzi mu isoko rya Rubengera yavuze ko ari byiza kubahari amakorepative y’abahinzi b’imboga n’imbuto kuko babikenera cyane mu bucuruzi bwabo.
Yavuze kandi ko bagiye kugirana amasezerano hagati yabo kugira ngo bajye bahahirana, bityo biteze imbere bose kandi umusaruro bejeje ntiwangirike kubera kubura isoko.
Umushinga wa Hortinvest unatera inkunga ingana na 50% kubafite imishinga myiza yanditse, iyi gahunda bakayikora kabiri mu mwaka.