RALGA YASUYE ABASOJE KAMINUZA IFASHA MU KWIMENYEREZA UMWUGA MU KARERE KA KARONGI

Intumwa z’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali mu Rwanda (RALGA) zasuye abakobwa rifasha mu kwimenyereza umwuga mu nzego z’imitegekere zegerejwe abaturage, muri gahunda yo kubatinyura gukora muri izi nzego

Izi ntumwa zigizwe na Byiringiro Emile na Kizito zasuye aba bakobwa barimo kwimenyereza umwuga mu cyiciro cya gatandatu.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Kamena 2025, zahuye n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Muzungu Gerald, nyuma baganira n’abo bakobwa ku bijyanye nuko barimo kwimenyereza muri izi nzego.

Abarimo kwimenyereza umwuga bagaragaje uko babona inzego zibanze ndetse n’aho bageze bigira ku bo bahasanze.

Izi ntumwa zashimishijwe nuko  basanze aba bakobwa baritinyutse kandi hari n’umusaruro mwiza batanga muri serivisi bakoramo, zishimira Akarere uruhare rugira mu kubafasha kwiemenyereza umwuga. Zabagiriye inama yo kudacika intege mu gukomeza gushaka akaz.

Back