NTIDUSHOBORA KUGIRA ABATURAGE BUBAHIRIZWA UBURENGANZIRA BWABO NEZA TUDAFITE AMAKURU YUZUYE KANDI YIZEWE KU BUZIMA BWABO-MEYA MUZUNGU

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi arasaba abaturage kubahiriza ibijyanye no kwiyandikisha mu irangamimerere kuko bifasha mu kunoza igenamigambi ry’Igihugu.

Meya Muzungu Gerald yabitangarije mu Murenge wa Gitesi ku wa 12 Kanama 2025, mu birori byo kwizihiza umunsi nyafurika w’irangamimerere. Uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti: “Irangamimerere rishingiye ku ikoranabuhanga, umusingi wa serivisi inoze kandi itagira uwo iheza.”

Yavuze ko ari ishema rikomeye kuba hamwe n’aba baturage mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Irangamimerere n’Ibarura ry’Ingingo z’Ubuzima (Africa CRVS Day), cyahuriranye no gutangiza icyumweru cyahariwe CRVS mu Rwanda, umunsi washyizweho n’Inama ya 32 y’Abaminisitiri b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu mwaka wa 2018, hagamijwe gukangurira abaturage bose n’inzego zose kumenya akamaro k’Irangamimerere rikora neza no gushyigikira gahunda z’Igihugu n’iz’Akarere zigamije gukomeza kunoza iri rangamimerere.

Bwana Muzungu yagaragaje akamaro ko kwishashisha ikoranabuhanga mu irangamimerere.

 Ati “U Rwanda rwacu kuva mu mwaka wa 2020 rwafashe icyerekezo cyo gushyira irangamimerere ku ikoranabuhanga, binyuze muri NCI-CRVS system, isimbuye uburyo bwari bushingiye ku mpapuro. Ibi byakozwe hagamijwe korohereza abaturage kubona serivisi hafi yabo ndetse n’ibikorwa byose by’ingenzi by’ubuzima bigera ku icyenda aribyo ivuka, urupfu, gushyingirwa, gutandukana, kurera uwo utabyaye, kuragizwa/ uburenganzira bwo kurera (guardianship), gukomeza umubano ku mugaragaro nk’umwana wemewe, gusesa ishyingirwa, kumenyekanisha ku mugaragaro, kwemerwa mu mategeko bikandikwa ku buryo bw’ikoranabuhanga, bikabasha no kuboneka byihuse.”

 Akomeza avuga ko buri muturage wese akwiye kumenya neza ibyerekeye irangamimerere.

Ati “Turifuza ko buri muturage wese amenya neza ko Irangamimerere ari ishingiro ry’ubuzima bwe, ry’uburenganzira bwe n’uburyo bwo kubona serivisi zose z’Igihugu. Ntidushobora kugira abaturage bubahirizwa uburenganzira bwabo neza tudafite amakuru yuzuye kandi yizewe ku byerekeye ubuzima bwabo.”

Ni muri urwo rwegp asaba kwandika ku gihe kuvuka, gupfa, gushyingirwa n’ibindi byose bikenewe, gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga ribafasha kubona inyandiko zanyu mu buryo bwihuse no gukomeza kugira uruhare mu gutanga amakuru y’ukuri.

Bwana Muzungu yashimiye  abafatanyabikorwa bose bafatanije n’Akarere by’umwihariko I Gitesi mu gutegura uyu munsi no gutangiza icyumweru cyahariwe CRVS, abayobozi b’Imidugudu, abafasha mu irangamimerere, ndetse n’abaturage bose b’Umurenge wa Gitesi ku ruhare rwabo muri icyo gikorwa.

Back