Nta mutekano, nta terambere
Inama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Karongi yabereye mu Murenge wa Bwishyura, kuri uyu wa 8Mata 2019, yari iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois, ikaba yaranitabiriwe n’abagize Inama y’Umutekano Itaguye y’Intara bari bayobowe n’Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Hon. Munyantwali Alphonse. Mu ijambo rye, Umuyobozi w’ Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse, yagaragaje ko abayobozi guhera ku nzego zibanze zakomeza kwita ku mutekano cyane kuko ari ishingiro ry’iterambere. Hagaragajwe ko umuyobozi ashyira imbaraga cyane mu kubungabunga umutekano w’ abo ayoboye kuko ari ishingiro ry’ubukungu n’iterambere kandi umuturage atatekereza ibyo gutera imbere azi neza ko bizasenywa n’umutekano muke. Ku bijyanye n’umutekano, abari mu nama bagaragaje ko ari ngombwa ko hakongerwa imbaraga mu gukora amarondo, kurwanya ibiyobyabwenge n’ubusinzi. Munyantwali yasabye abayobozi mu nzego zose kandi kuganiriza abaturage bishingiye ku mateka n’umuco by’igihugu cyacu batabahungabanya, cyane muri iki gihe u Rwanda rwibuka abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi, ibiganiro bigatangwa mu buryo bwiza kandi n’abantu babishoboye. Usibye abagize Inama y’umutekano itaguye y’Intara n’Akarere, Iyi nama yitabiriwe; n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Karangwa James, abayobozi b’amashami ku Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’abahuzabikorwa ba DASSO ku mirenge.