NONE NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBLIKA YASUYE AKARERE KA KARONGI

Perezida Paul Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba, asura Uruganda rw’Icyayi rwa Rugabano ndetse aganira n’abahinzi bacyo bo muri ako gace ko mu misozi yo mu Karere ka Karongi.

Mu Murenge wa Rugabano hari uruganda rw’icyayi rwa Rugabano rufite ubushobozi bwo gutungaya ibilo 1.000.000 ku mwaka.

Ni uruganda rufite intego yo kongera icyayi u Rwanda rwohereza mu mahanga ho 3 ku ijana mu gihe cy’imyaka 10, no gutuma abaturage barushaho kwinjiza amafaranga menshi ava mu cyayi, bagahindura ubuzima bwabo ndetse n’ubukungu bugatera imbere.

Umukuru w’Igihugu yashimiye abafatanyabikorwa barimo Wood Foundation Africa na Luxmi Tea Company bafatanyije na Leta mu gutangiza uru ruganda, hamwe n’abahinzi bibumbiye muri koperative zigihinga.

Yavuze ko mu myaka yashize, icyayi cy’u Rwanda cyavugwaga ko ari cyiza, ariko ntikigere kure cyane. Ubu ngo inzira igihugu gifite ni iyo kukigira cyinshi, ubuso bugihingwaho nabwo bukazamuka.

Ati “Bababwiye ko icyayi cy’u Rwanda n’ubuziranenge bwacyo, uburyohe bwacyo, ni icya mbere ku Isi hose ntabwo ari mu karere gusa. Ni ku Isi hose. Iyo bimeze gutyo rero, ntabwo ari ibintu byo gukinisha, ufata ayo mahirwe ukayatubura uko bishoboka kose. Ibyangombwa birahari.”

Yijeje abaturage n’abayobozi b’uruganda ko leta igiye gushyira imbaraga mu gukora imihanda igana ku ruganda ku buryo bifasha mu kongera umusaruro wacyo.

Perezida Kagame asoje ijambo rye, atangiye kwakira ibitekerezo by’abahinzi. Harimo umwe wasabye ko batizwa imirima ya leta idakoreshwa irimo amashyamba atabyazwa umusaruro.

Undi yamusabye ko bahabwa pépinières z’ibiti bivangwa n’imyaka ku buryo bibafasha mu buhinzi bwabo.

Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu gukorana n’izindi nzego ku buryo mu gihe gito ibyifuzo by’aba bahinzi byasubizwa.

Umukuru w’Igihugu avuze ko yanyuze ku mudugudu wa Rugabano wubatswe mu 2017, akabona ko ubuzima bw’abaturage bayituyemo butameze neza.

Ati “Hari aho nanyuze mu nzira nza, hari umudugudu wubatswe kandi umeze neza, harimo abantu. Ibi bikorwa, ari ibihera kuri iki cyayi cya Rugabano, ari uburyo bwakoreshejwe mu kubaka uriya mudugudu, byose bikorerwa abantu, bikorerwa abanyarwanda batuye iki gihugu.”

“Mpanyuze, nabonye abantu bari muri uwo mudugudu, ijisho ryambwiye ko hari ikintu kibuze. Abantu bari muri uriya mudugudu, ukuntu nabonye bameze ntabwo ariko bakwiriye kuba bameze. Haragaragaramo ubukene, nabonye hatari isuku.”

“Ntabwo nifuza kubona abanyarwanda bameze kuriya, abayobozi bo muri aka karere, muri iyi ntara n’abandi b’izindi nzego, ntabwo nshaka kubibona. Ndashaka kubona abanyarwanda bafashwa, bagatera imbere, bakwiriye kuba bakeye, bafite isuku, bafite ibibatunga, bitunga umubiri wabo. Ibi byose ni cyo tubikorera kugira ngo umunyarwanda amererwe neza, agire ikimutunga, atera imbere ukabona aho avuye n’aho ageze.”

Perezida Kagame yavuze ko azagaruka kureba niba imibereho y’abaturage bo mu Mudugudu wa Rugabano yarahindutse, asaba abayobozi kubyitaho. Ati “Kuva aha, aba bayobozi babishinzwe, muhere ko mubikurikirana vuba na bwangu.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko leta izagira uruhare rwayo mu gutuma ubufatanye bugamije kuzamura umusaruro w’icyayi bugerwaho. Ati “Imihanda iri mu bizitabwaho bya mbere, turaza gushiramo umwete dushakishe uburyo iyo mihanda yakorwa.”

Yasabye abahinzi b’icyayi bibumbiye muri za koperative, abasaba kongera umurego, ku buryo akazi bakitabira uko bikwiriye.

Perezida Kagame atangiye kugeza ijambo ku bitabiriye uyu muhango. Avuze ko icyayi cy’u Rwanda kiri mu bya mbere ku Isi, bivuze ko ayo mahirwe agomba kubyazwa umusaruro.

Ati “Icyayi cyaravugwaga ko ari cyiza ariko ntabwo cyari cyinshi, nta n’aho cyageraga cyane ariko ubu inzira turimo ni iyo kukigira cyinshi bitewe n’uko cyateguwe ndetse kikungukira benshi.”

Umuyobozi Mukuru w’uru ruganda rusigaye rwitwa Silverback Tea Company, Rudra Chatterjee, yavuze ko yageze mu Rwanda mu 2016, nta muntu n’umwe azi mu gihugu. Yagiranye ibiganiro na RDB uwo munsi, birangira atangije ibikorwa mu Rwanda.

Yavuze ko yizeye ko uruganda rwa Rugabano ruzaba rumwe mu zikomeye hanze y’u Rwanda. Ati “Tugomba kuba aba mbere.”

Rudra yavuze ko intego ari uko ishoramari sosiyete ye ikora rizakomeza kwiyongera rikagera kuri miliyoni 40$. Kugeza ubu, kuva uyu mwaka watangira, Rudra yavuze ko toni 400 z’icyayi zimaze gusarurwa kuva uyu mwaka watangira ndetse ko hari n’intumbero yo guhinga icyayi kuri hegitari 400.

Umuyobozi wa Wood Foundation Africa, David Knopp, yavuze ko mu myaka itandatu ishize, nta kintu na kimwe cyari mu misozi yo mu murenge wa Rugabano usibye ishyamba, gusa binyuze mu bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa, ibintu byarahindutse, hashyirwa uruganda.

Yasabye Umukuru w’Igihugu ko hakongerwa ubufatanye mu gutuma imihanda igera ku ruganda rwa Rugabano ikorwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi, Dr Musafiri Ildephonse, ahawe umwanya kugira ngo ageze ijambo ry’ikaze ku bitabiriye uyu muhango, yavuze ko ubuhinzi bw’icyayi buri mu bwinjiriza u Rwanda amafaranga menshi aho nibura buri mwaka cyinjiza miliyoni 103$. Mu gihugu habarurwa ubuso bungana na hegitari ibihumbi 32.

Uru ruganda rwahaye akazi abakozi hafi 2000, ndetse rukorana n’abahinzi bagera ku 4000 binyuze mu makoperative.

Twabibutsaga ko uruganda rwavuzwe haruguru rwafunguwe muri Kanama 2019, ruba urwa 18 rutunganya icyayi mu Rwanda. Rufite intego yo kuzaba rutunganya toni 4000 z’icyayi kimeze neza ku mwaka, mu myaka 10 iri imbere. Ikigo rushamikiyeho cya Luxmi Group cyo mu Buhinde, cyiyemeje gushora miliyoni 28 $ - 30$ mu buhinzi bw’icyayi.

Uru ruganda rwahawe ubutaka bwa hegitari 438 bwo gukoreraho imirimo itandukanye, ari naho rwubatswe. Hakiyongeraho imirima y’icyayi igera kuri hegitari 4000.

(Iyi nkuru yatunganijwe hifashishijwe ikinyamakuru Igihe.com)

Back