Ndumunyarwanda ni ubuzima
Kuri wa 06 Werurwe 2019, ku Karere ka Karongi habereye gahunda y'Ibiganiro kuri Ndumungarwanda byari bigenewe abayobozi b'amashuri abanza, ayisumbuye n'ay'imyuga, bamwe mu bajyanama muri Njyanama batashoboye kwitabira ibyabaye ubushize, Abakozi b'Akarere bashya, na ba SEOs b'imirenge.
Umushyitsi mukuru yari Bwana NDAYISABA Fidele, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Ubumwe n’Ubwiyunge wari kumwe na Rev Pasteur RUZIBIZA Viateur umushumba w'ururembo rwa Musanze
Ibiganiro kandi byitabiriwe n'abagize Komite nyobozi y'Akarere barimo na Umuyobozi w’Akarere NDAYISABA Francois, Inzego z'umutekano zirimo n'abandi.
Hatanzwe icyigisho Kigamije kurwanya amakimbirane mu muryango ahagaragaye ko ugusangira amateka ya buri wese mu bagize urugo hagamije kwihutira kureka ibitaboneye kugira ngo wubake urugo ruzima.
Ikiganiro kuri Ndi Umunyarwanda Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Ubumwe n’Ubwiyunge yasobanuye Ndumunyarwanda, amateka , indangagaciro ndetse n'amahame Ubumwe n’Ubwiyunge bushingiyeho ashimangira Ndumunyarwanda.
yavuze ko Ndumunyarwanda Atari gahunda ahubwo ari ubuzima bw’Abanyarwanda, imigirire yabo indangagaciro ndetse ibi bikaba bibaherekeza ubuzima bwose.
Ibiganiro kuri gahunda ya Ndumunyarwanda bigamije gufasha Abanyarwanda gusubira ku isoko ibasubizamo imbaraga zo kuba mu Gihugu kirangwa n’ubumwe amahoro n’ Iterambere.