Ndi Umunyarwanda, Icyomoro cy'Abanyarwanda

Kuri uyu wa 19/9/2019 ku Karere ka Karongi habereye ikiganiro cya Ndi Umunyarwanda .

Abayobozi b'inararibonyebatanze ibiganiro ku mateka

Kitabiriwe n'abayobozi b'amadini n'amatorero mu maparoisse atandukanye mu Karere n'abagize urugaga rw’abikorera, PSF ku rwego rw'Akarere

Abafashije gutuma baganira ni Rev Pasteur Ruzibiza Viateur na Bwana Abimana Mathias , Perezida wa PSF mu Karere. 

Mu cyigisho cyahuje amagambo yanditswe muri Bibiliya n'amateka y'abanyarwanda  banyuzemo  y'amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi cyatanzwe  na Rev Past. Ruzibiza Viateur wibanze ku kubaka umuryango utekanye yagaragaje ko  ubwiyunge bwose bushoboka, ikaba ari nayo nyigisho ya  Ndi Umunyarwanda

Ababitabiriye bibukiranyije  ku mateka y'amacakubiri na jenoside  mu karere ka Karongi.

Nyuma y'ibitekerezo by'imvamutima , ibibazo, ibyifuzo n'ingamba abakuru b'amadini n'amatorero basanze bagomba  kwigisha iyobokamana risubiza ibibazo by'abayoboke babo kuko iyobokamana ritita ku bibazo bwite by'abayoboke riba ritariho. 

Inzego zitandukanye z'abanyamadini n'abikorera bari bitabiriye

Ingamba zafashwe ni ugushyira imbaraga  mu kuragaza aho imibiri y'abazize Jenoside itarashyinguwe mu cyubahiro iri igashyingurwa, kurangiza imanza za gacaca mu bwumvikane,

no gukora ku buryo Ndi umunyarwanda yaba icyomoro n'igihango koko.

 

Ndi umunyarwanda ni uburyo abanyarwanda bahisemo gukemura ibibazo byabo bagendeye ku ndangagaciro z’abanyarwanda arizo ubupfura, ubunyangamugayo, kudahemuka n’ibindi.

Back