Ndi Umunyarwanda, Amahoro arambye

Kuri uyu wa 25 Ukwakira 2018, Akarere ka Karongi kakiriye Nyakubahwa BAMPORIKI Edouard, Umuyobozi mukuri wa Komisiyo y'Itorero ry' Igihugu wari kumwe na Rev. Pasteur RUZIBIZA Viateur bari baje gutanga ibiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Aba bashyitsi bakiriwe n' Umuyobozi w' Akarere  Bwana NDAYISABA Francois  wari kumwe n' umuyobozi w' Akarere wungiririje Ushinzwe Imibereho Myiza, Madamu MUKASHEMA Drocelle, muri gahunda yari yitabiriwe n' Abajyanama abakozi b' Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge igize Akarere n' abanyamadini. Mu kiganiro kibanze ku mateka ya Yozefu, mwene Yakobo, agaragara muri Bibiliya,  Rev. Pasteur RUZIBIZA Viateur, yagaje ko n' ubwo Yozefu yanyuze muri byinshi, harimo kwangwa na bene se, gutabwa mu rwobo, kugurishwa nk' inkoreragahato, guahatirwa gusambana na nyirabuja ndetse no gufungwa abeshyerwa, Yozefu atigeze arangazwa  nabyo kuko yabifataga nk' utuntu duto agereranyije n' icyerekezo yahabwaga n' inzozi yagiraga. yanagarutse ku itonesha ryaranze Yakobo se wa Yosefu aho kubera gutoneshwa cyane bene se bamugiriye ishyari binamuviramo kugurishwa atandukanywa na se binagira ingaruka zikomeye ku muryango. Ibi Pasteur Ruzibiza yagaragaje ko umuyobozi agomba guhanga amaso inzozi ze ntiyite ku tuntu duto kandi akirinda itonesha. Aha yanavuze ku mbabazi Yoefu yagiriye bene se no kwicuza kwabaranze agaragaza ko ari urugero rwiza mu gukira ibikomere by'amateka abanyarwanda bakwiye  kwigiraho. Mu kiganiro cyibanze ku mateka cyatanzwe na Hon. BAMPORIKI Edouard, yagaragaje ko abanyarwanda bo hambere bari mu miryango itandukanye yanitwaga amoko aho abasinga, abega abanyiginya, abazigaba n' abandi  bumvaga ari iiryango ihuriye ku musekuruza umwe, bigahinduka nk' ubwoko ariko bose bagahuzwa n' Igihugu bakagitabarira bakagikirengera. Agaragaza ko n' ubu ubunyarwanda ari yo sano nyakuri igomba kuduhuza bityo ikatubera igihango cyo kudahemukirana kuko dukomoka hamwe. Ndi umunyarwanda ni urubuga rw' ubusabane, aho abayihuriyemo baganira ku mateka yabaranze, ibyabashaririye muri yo aho abatannye babonera amahirwe yo gusubizwa mu muryango, abakomerekejwe nabo bagafashwa mu rugendo rwo gukira ibikomere, byatewe n' amateka asharira yaranze u Rwanda akanageza kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Back