MUZUNGU GERALD YATOREWE KUYOBORA AKARERE, NTAKIRUTIMANA ARAMWUNGIRIZA

Tariki ya 28 Werurwe 2025, mu Karere ka Karongi habereye amatora yo kuzuza Inama Njyanama y'Akarere ka Karongi, Biro ya Njyanama na Komite Nyobozi y'Akarere ka Karongi

Aya matora yabereye ku biro by’Akarere yitabirwa n’abo itegeko rigena ko batora ndetse n’abashyitsi batandukanye.

BAZUBAGIRA Pudentienne na NYIRAZIRIKANA Xaverine batorewe kuba abajyanama mu nama Njyanama y'Akarere ka Karongi binyuze mu matora ya 30%.

MUZUNGU Gerald yatorewe kuba umwe mu Bajyanama bagize inama Njyanama y'Akarere ka Karongi, arushije abandi bakandida 12 bahatanaga ku mwanya w'Umujyanama rusange w'Akarere. Nyuma barahiriye imbere y’imbaga, inshingano zo kuba abajyanama b'Akarere ka Karongi. Indahiro zabo zakiriwe na Visi Perezida w'Urukiko rwisumbuye rwa Karongi.

Hakurikiyeho amatora yasize, NGARAMBE Vedaste atorewe kuba Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi naho NYAMURINDA Protais atorerwa kuva Visi Perezida wayo.

Nyuma habayeho gutora Umuyobozi w’Akarere, maze Bwana Muzungu Gerald aba ari we utorwa, mu gihe yari ahanganye n’umugore na we wavugaga ko yabasha kuyobora Akarere.

Hakurikiyeho gutorera ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu hatorwa Ntakirutimana Julienne. Abatowe bose barahiriye kubahiriza inshingano zabo.

Back