Murundi: Hatangijwe ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda mu iterambere ry’abaturage
Uyu munsi ku ya 17 Mata 2019 mu Murenge wa Murundi, Akagari ka Kabaya, Umuduugudu wa Mujyojyo hatangijwe ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda mu iterambere ry’abuturage.
Ibi bikorwa byatangiye hahingwa imbuto y’imyumbati hanaterwa ibiti bya gereveriya. Atangiza ku mugaragaro iki gikorwa mu Karere ka Karongi, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr.Mukeshimana Gerardine yashimiye abaturage ubwitabire bagize mu gutangiza iki gikorwa.
Yanashimiye kandi ingabo z’u Rwannda ku bikorwa by’ubwitange bakomeje kugaragaza mu baturage. Ati”Turashima ingabo z’u Rwanda zitanga umusanzu uko zishoboye, haba mu buhinzi n’ubworozi, ubuvuzi, kubaka amashuri n’ibindi bikorwa remezo kugira ngo imibereho y’abaturage irusheho kuba myiza”. Major Gen. Charles Karamba, umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere, yavuze ko ingabo z’u Rwanda zifite ibintu bibiri by’ingenzi zishinzwe.
Ati:”Icya mbere zishinzwe ni ukurinda ubusugire bw’Igihugu ndetse no kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage n’Igihugu muri rusange ari na cyo gikorwa twajemo uyu munsi. Iyo umuturage abayeho neza rero, agomba kugira n’umutekano usesuye.” Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois yashimye cyane ibikorwa by’ingabo muri aka Karere.
Ati” Hari abari bafite indwara za karande, ku bufatanye n’ingabo z’u Rwanda baravurwa barakira, hari n’igikorwa cyo kubakira abasenyewe n’ibiza muri Rwankuba turi gufatanya n’ingabo z’u Rwanda na byo turabibashimira. Iki gikorwa twatangije rero tuzagikomeza kugira ngo dukomeze kwikura mu bukene.” Min. Dr. Mukeshimana yasabye abaturage ba Karongi gukomeza kwitabira ibi bikorwa bagafatanya n’ingabo z’igihugu mu rugamba rwo gutera imbere.
Ati”Icyo nabasaba ni ukubyaza umusaruro ibi bikorwa kuko Karongi haracyari amahirwe menshi yo kwiteza imbere. Twifuza iterambere ry’umuturage, buri muryango nyarwanda ubeho neza, abana bige, ababyeyi babeho neza, buri cyiciro cy’Abanyarwanda kibeho neza bagire ubuzima bwiza bwisumbuyeho tuve mu bukene. Ndabashishikariza rero gukurikiza impanuro mugenda muhabwa mu byo mukora kandi bigakorwa neza kuko nta muntu ushobora gutera imbere adakora. Iterambere risaba imbaraga, twihute dutere imbere tutarindiriye icyerekezo 2035, duharanire kuva mu cyiciro cya mbere.”
Abaturage bo muri uyu murenge wa Murundi bakiriye neza iki gikorwa cy’ingabo z’u Rwanda mu iterambere. Umwe muri bo yagize ati”Mbere ya Jenoside nta muntu twigeze tubona afashwa, ariko ubu turi kubona ibikorwa by’indashyikirwa. Ibi rero biratwubaka kuko bituma twizera n’umutekano tukumva ntacyo twaba. Ingabo turazishimira kuko si mu buhinzi gusa ahubwo no mu bindi zaradufashije kuko ubu banubakiye abasenyewe n’ibiza.
Ibi bikorwa by’ingabo z’u Rwanda mu iterambere ry’umuturage bizamara amezi atatu kuko byatangiye ku ya 17 Mata bikazasoza ku ya 3 Nyakanga, mu Gihugu hose hakazakorwa ibikorwa bitandukanye mu nguni zose z’ubuzima.