Muri iki gihe cyo kwibuka hakwiye gutekerezwa mu buryo bwagutse icyaduteza imbere kitwubaka

Kuri uyu wa 13 Mata 2019 mu Karere ka Karongi hasojwe icyumweru cy’Icyunamo. Uyu muhango ku rwego rw’Akarere ukaba wabereye mu Murenge wa Murundi, hibukwa n’ abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe mu ruzi rwa Nyabarongo. Mu ijambo rye, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe ubukungu, Bagwire Esperence yabwiye abaturage ko hari imyitwarire igomba kubaranga cyane muri ibi bihe byo kwibuka. Ati”Dufatane urunana, twirinda icyadusubiza inyuma, dutekereza mu buryo bwagutse icyadufasha kwiyubaka, dutegure ibikorwa bidufasha kugera ku bukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza biduha kugera ku iterambere rirambye”. Bagwire kandi yavuze ko abantu bakwiye kujya bicazwa no kurebera hamwe icyabateza imbere, bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ari yo yabaye intandaro y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo mu Rwanda, aho igaragaye amakuru agatangwa ku gihe hagamijwe kwibuka twiyubaka. Mudacumura Aphrodice, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi asobanura amateka y’ibyabereye kuri uru ruzi rwa Nyabarongo yavuze ko hari amateka akomeye adakwiye gusibangana. Ati” impamvu tuza kwibukira aha ku mazi ni uko hari amateka akomeye adakwiye gusibangana ari yo mpamvu twibuka. N’ ubwo byagenze gutyo, ariko hari aho tugeze twiyubaka, dutera imbere kandi dushyigikira amahoro, ubumwe n’ubwiyunge kuko abaturage baraganira, bagafashanya. Ibi tukaba tunabishimira Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda. Uruzi rwa Nyabarongo rukaba rwarajugunywemo umubare munini w’ Abatutsi bishwe muri Jenoside ariko kugeza ubu bataremenyekana umubare wanyawo gusa ubushakashatsi burakomeje ngo iyi mibare imenyekane

Back