MURI GAHUNDA Y’INTORE MU BIRUHUKO, URUBYIRUKO RWASABWE KWITWARA NEZA
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madamu UMUHOZA Pascasie yatangije ku mugaragaro gahunda y’Intore mu biruhuko, ku rwego rw’Akarere yayitangirije mu Kagari ka Ruhinga mu Murenge wa Gitesi.
Yasabye ababyeyi kuzaba hafi y’abana babo bakitabira icyo gikorwa aho bazigishwa indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, kandi bagatozwa n’imirimo y’amaboko izabateza imbere bityo bakigirira akamaro bakanakagirira igihugu cyabo.
Iyi gahunda ikorwa mu bihe by’ikiruhuko ifasha urubyiruko kwidagarura, kubarinda ingeso mbi no kubura icyo bakora, ahubwo bagatozwa imikino, umuco n'ibindi bitandukanye.
Ni Gahunda ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame igamije gufasha urubyiruko ruri mu biruhuko, kuva ku myaka itandatu kugeza kuri 12, no kuva kuri 13 kuzamura, aho ibyo byiciro byombi bizajya bihabwa ibiganiro, hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’abanyeshuri bari mu biruhuko mu mico no mu myifatire.