MU NTEKO RUSANGE Y'ABAGORE MU KARERE KA KARONGI BIYEMEJE KUZESA IMIHIGO YA MUTIMAWURUGO
Kuwa 20 Kanama 2023 mu Karere ka Karongi hateranye Inama Rusange y'Inama y'Igihugu y'Abagore ifite insanganyamatsiko igira iti: " MUGORE SERUKA TWUBAKE UMURYANGO USHOBOYE KANDI UTEKANYE".
Umushyitsi Mukuru yari Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Madamu MUKARUTESI Vestine wari kumwe n’Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Madamu MUKASE Valentine, Umuhuzabikorwa waturutse mu nama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw'igihugu, uwo ku Ntara n'uw'Akarere ka Karongi akaba na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Karongi Madamu Donatha Dusingize. Yitabiriwe kandi n’abahagarariye inzego z'umutekano.
Inama rusange yatangiye ba Mutimawurugo bagaragaza bimwe mu byo bakora mu kwiteza imbere, nyuma basinya imihigo ya Mutimawurugo y'umwaka ya 2023/2024. Umuhuzabikorwa wa CNF mu Karere ka Karongi yagaragarije abitabiriye Inama Rusange ibyagezweho mu mihigo ya Mutimawurugo mu mwaka wa 2022/2023 n'ibiteganijwe mu mwaka wa 2023/2024 birimo gukomeza kuzamura imibereho myiza y’umuryango.
Haganiriwe kandi ku bibazo byugarije umuryango n'umugore muri Karongi hafatwa ingamba zo kubishakira umuti urambye.
Madamu MUKARUTESI yasabye ba Mutimawurugo kuzesa imihigo basinyiye y'umwaka 2023/24 ku kigero cy'ijana ku ijana. Yungamo ko Mutimawurugo agomba kugaragara muri byose biteza imbere abaturage n'igihugu nka gahunda ya Dusasirane, Gukurungira inzu n'ibindi bakaba ba nyambere.
Izindi gahunda basabwa kugaragaramo zirimo Umucyo Karongi, Igitondo cy'isuku bita ku Isuku kuko ari isoko y'ubuzima kandi na Mutimawurugo ikaba igomba kumuranga, bityo ko bagomba kugira uruhare mu gutera indabo ahakikije kaburimbo iri muri aka karere.
Madamu MUKARUTESI avuga ko ba Mutimawurugo agomba kandi kurwanya igwingira, ashyira mu bikorwa gahunda ya Mwana wiriwe ute, arwanya amakimbirane mu muryango, aharanira kugira ingo zitwa ijuru rito.
Ba Mutimawurugo n'abandi bashyitsi bitabiriye iyi nama baranzwe n'umucyo mu bitekerezo mu nama no mu mpanuro zatanzwe.