MU MURENGE WA RUBENGERA HABEREYE UMUHANGO WO GUSEZERANYA IMIRYANGO MU MATEGEKO MU RWEGO RWO GUKUMIRA AMAKIMBIRANE
Mu Kagari ka Mataba mu Murenge wa Rubengera habereye igikorwa cyi gusezeranya imriyango yari ibanye nabi, mu rwgeo rwo kuyifasha kwivana mu makimbirane yari imazemo igihe.
Umuhango wo gushyingira wayobowe n' umunyamabanga Nshingwabikorwa w' umurenge wa Rubengera NKUSI Medard, wahaye impanuro iyi miryango ayiasobanurira n' itegeko rigenga umuryango.
Nyuma habayeho ubuhamya bw' umuryango wavuye mumakimbirane. Nyuma yo gushyingirwa mu buryo bw' amategeko bakomereje igikorwa cyo gusezerana mu buryo bw' Itorero aho igikorwa cyabereye kuri Eglise Presyterienne ya Mataba. Umuhango wayobowe na Pastor:MUSABYIMANA Vincent.