MU MUDUGUDU WA RUGABANO HATAGIJWE UMUSHINGA UGAMIJE IMIBEREHO MYIZA Y'ABAWUTUYE
Mu rwego rwo gutangiza umushinga "Iwacu Mentorship Program" mu Mudugudu w'icyitegererezo wa Rugabano uzashyirwa mu bikorwa n'Umuryango Imbuto Foundation, intumwa z'Akarere zakoranye n'abakozi b'Umuryango Imbuto Foundation. Ni igikorwa cyatangijwe ku wa 11 Kamena 2024.
Abayobozi bahagarariye abaturage muri uyu Mudugudu barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Gitega, Umuhuzabikorwa w'Umudugudu, Abayobozi b'Imidugudu n'Amasibo, Abajyanama b'Ubuzima, Inshuti n'Umuryango n'abandi bose hamwe bagera ku 117; baganirijwe kuri uyu mushinga uzamara igihe cy'imyaka 3, ukaba ugamije kuzamura Imibereho myiza muri uyu Mudugudu kuko uzafasha abaturage kwikemurira bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho n'iterambere byabo ibindi bigakorerwa ubuvuzi ku nzego z'ubuyobozi n'abandi bafatanyabikorwa.
Nyuma yo gusobanurirwa intumbero z'umushinga, abaturage bagaragaje imbogamizi bahura nazo binyuze mu matsinda. Biteganyijwe ko ibiganiro bizakomeza ejo aho abaturage bazihitiramo imihigo ishingiye ku bibazo babasha kwikemurira ubwabo babifashijwemo n'amahugurwa bazagenda bahabwa n'Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye n'Akarere ka Karongi.
Naho ku wa 13-14/06/2024 ibiganiro nk'ibi bizakomereza ku bayobozi bahagarariye urubyiruko muri uyu Mudugudu nabo bakazahiga ibyo bagomba kwikemurira mu rwego rwo gufasha urubyiruko kuzamura imibereho yarwo.