MU MIRENGE Y’AKARERE HAGIYE GUKORWA AMATERASI MU RWEGO RWO GUHANGANA N’IMIHINDAGUKRIKIRE Y’IBIHE
Kuwa Kabiri tariki ya 19 Werurwe 2024, Akarere ka Karongi n’umufatanyabikorwa Duterimbere bafatanyije kumurika ku mugaragaro inyigo yakozwe ku bijyanye no gukora amaterasi ku buso bwa Ha 350 mu Mirenge ya Mutuntu, Murambi na Gitesi no kubakira imiryango 14 yasenyewe n'ibiza.
Bizakorwa mu mushinga ugamije kurwanya no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere mu baturage[Climate Just Communities Programme]. Uwo mushinga watangiye kuwa 1/08/2023 uzarangira 1/07/2026.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Madamu UMUHOZA Pascasie yashimiye Duterimbere uburyo itekereza kugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abatuye aka Karere. Yungamo ko nk’Akarere gakunze guhura n’ibiza ari byiza gufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye mu kwegera abaturage babakangurira ibyiza byo kubungabunga ibidukikije.