MU MIRENGE ITANDUKANYE Y'AKARERE HIZIHIRIJWE UMUNSI W'INTWARI Z'IGIHUGU
Umuyobozi w’Akarere Madamu MUKASE Valentine ari kumwe n’abagize inzego z’umutekano bifatanyije n’abatuye Umudugudu wa Ruhindiro, mu Kagari ka Kinyonzwe ho mu Murenge wa Mutuntu mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu, wahijihirijwe mu rwego rw’Akarere ka Karongi.
Madamu MUKASE yashimiye isibo y'Ubutwari yitwaye neza, ikagaragaza ibikorwa by'indashyikirwa ihize ayandi asaga 3800, bityo ubuyobozi bw'Akarere bukaba bwabageneye inka y'ubudashyikirwa izagera kuri buri wese utuye iyo sibo; buri wese akorora.
Uyu muyobozi yasabye iyo sibo gukomeza gushyira hamwe, abandi bakayigiraho, dore ko umuyobozi wayo yavuze ko kugeza ubu nta rugo rudafite matola, bishyuye mituweli, bafasha abagize ibirori n’ibyago, banakusanyije asaga Frw 2,500, 000 yo gushinga uruganda rutunganya imyaka.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Karongi SP Wilson Musoni avuga ko amateka y’u Rwanda agaruka ku butwari bw’Abanyarwanda; agaragaza ko bari intwari kurusha abandi bose bari baturanye, bahanga u Rwanda rwagutse mu buso no mu ngeri zose, buri wese asabwa gukomeza guteza imbere.
Yungamo ko ubutwari butangirana no kunoza ibyo umuntu ashinzwe, kugira umutima ufasha, kuba inyangamugayo, gukora cyane, kwirinda amakimbirane yo mu miryango, aho yahereyeho abasaba kwirinda ibikorwa byose bituma hari ugaragara nk’ikibazo muri sosiyete.
Madamu MUKASE yavuze ko uyu munsi ari uwo gushimira intwari zitanze, harimo n’izamennye amaraso ngo u Rwanda rube uko rumeze ubu. By’Umwihariko yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu, agahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yasabye abatuye akarere ka Karongi guharanira kuba intwari baharanira kunoza ibyo bashinzwe, bafatira urugero ku bana b’I Nyange banze kwitandukanya ubwo babitegekwaga n’abacengezi bari babateye, bityo asaba buri wese guharanira ubumwe bw’abanyarwanda.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Madamu UMUHOZA Pascasie, Inzego z'Umutekano, abaturage n'abafatanyabikorwa bizihirije uyu munsi mu Kagari ka Murehe mu Murenge wa Tumba. Ibirori byaranzwe n'imbyino, imivugo, imyiyereko n'imbwirwaruhame byimakaza ubutwari.