MU MIRENGE HOSE HIZIHIRIJWE UMUNSI W'UMUGANURA

Ku wa 02 Kanama 2024, mu mirenge yose y'Akarere ka Karongi hizihijwe umunsi w'umuganura ,ufite insanganyamatsiko igira iti "Umuganura isoko y'Ubumwe n'Inshingano yo kwigira"

Ku rwego rw'Akarere uyu munsi wizihirijwe mu Mudugudu wa Nyamarebe mu Kagari ka Burunga mu Murenge wa Bwishyura, ahari abashyitsi barangajwe imbere n'Umuyobozi w'Akarere Madamu MUKASE Valentine, abagize inzego z'umutekano barimo Beig Gen Albert RUGAMBWA, Umuyobozi wa Brig 201 mu ngabo z'u Rwanda, Dist RF Commandant (Lt Col J.Ntambara), Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Bwishyura (Ntukanyagwe J.Laurent), Dasso Coord Bwishyura, Staff ku murenge n'Utugari n'abaturage batuye mu Kagari ka Burunga n'ahandi.

Bimwe mu byaranze umunsi:

-Imbyino z'Itorero ry'Umudugudu wa Nyamarebe

-Ikiganiro ku bumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda cyatanzwe na BDE Commandant

-Ubutumwa bw'Umuyobozi w'Akarere burebana n'Umunsi.

Igikorwa cy'umunsi cyashojwe no guha abana amata, ndetse n'ubusabane bw'abaturage bose.

Abaturage bishimiye cyane kuba uyu muganura wabereye mu mudugudu wabo wa Nyamarebe.

Hirya no hino habaye imikino y'intoki n'umupira w'amaguru yahuje imirenge itandukanye.

Back