MU KWIZIHIZA UMUNSI W’INTWARI HAGARUTSWE KU BUTWARI BW’ABASESERO
Tariki ya 1 Gashyantare, mu karere ka Karongi habereye ibirori byo kwizihiza umunsi w’intwari z’Igihugu, aho Umuyobozi w’akarere ndetse n’abandi bakomoje ku butwari bwaranze Abasesero birwanyeho muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu Kagari Ka Bisesero mu Murenge wa Rwankuba, ahari abaturage bavuye mu bice bitandukanye by’uwo murenge niho hizihirijwe uwo munsi, waranzwe n’ibikorwa birimo gusobanura amateka y’ubutwari mu Rwanda, gutaha ku mugaragaro inzu y’ababyeyi (Maternite) ku Kigo nderabuzima cya Bisesero, ahari n’imashini yifashishwa mu gupima ababyeyi batwite (Ecogalaphie), ndetse no kwitura inka ku miryango itatu itishoboye.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine yabwiye abari aho ko abanyarwanda bakunze kurangwa n’ubutwari, bityo ko kubera ko ibikorwa byabaranze ari ibigirira abantu bose akamaro, buri wese akwiye guharanira gutera ikirenge mu cyazo.
Yunzemo ati “ Kuzirikana intwari ni uburyo bwo gushimangira ibyagezweho mu mibereho myiza y’Abanyarwanda.”
Asobanura kandi ko kuba umunsi w’intwari ku rwego rw’akarere wizihirijwe mu kagari ka Bisesero ari ukubera butwari bwakunze kuranga Abasesero mu bihe bitandukanye by’amateka y’u Rwanda kugera muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho babashije kurwanya interahamwe n’abasirikare ba leta yariho(bari bafite intwaro), hakagira abarokoka.

Umuyobozi w’ingabo mu Turere twa Karongi na Rutsiro, LT Col Gasana Eugene ateruye umwana muto, yabwiye urubyiruko rwari aho ko uwo mwana ari uruyange rw’ubutwari, kandi ko narwo ari uruyange rw’ubwo butwari rugomba guharanira, kuko abenshi mu babohoye igihugu bari biganjemo urubyiruko.
Ibijyanye n’ubutwari bw’Abasesero bwagarutsweho na Gasimba Narcisse warokokeye mu Bisesero, ubu akaba ari Perezida w’umuryango Ibuka mu Murenge wa Rwankuba. Yasobanuye ko ku isonga hari Birara Aminadab wanitiriwe umuhanda mu Bufaransa. Uwo musaza ngo yavutse mu 1926, mu yahoze ari Komine Gisovu (Umurenge wa Rwankuba ahari akagari ka Bisesero), arokoka ibitero byo mu 1959, 1961, 1963 n’ibyo mu 1973. (Ahakomotse n’izina Bisesero ko ntawe ubaseseramo ngo ahivane).

Mu 1994, ubwo abasesero bari basumbirijwe n’ibitero by’ingabo za leta yariho n’interahamwe ngo Birara yabasabye kwirwanaho mu bitero bagabwagaho kugeza ku mwuka wa nyuma. Icyo gihe yababwiraga kwivanga n’ababateye bafite intwaro ku buryo nabo babura uko barasa.
Yatabarutse kuwa 23 Kamena 1994, nyuma yo guterwa gerenade yagiye gutabara abana n’abagore, nyuma interahamwe ziramusonga.