MU KARERE KA KARONGI HATANGIYE IBIZAMINI BY’ABASOZA AMASHURI ABANZA

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madamu UMUHOZA Pascasie yatangije ibizamini by’abanyeshuri basoza amashuri abanza. Ku rwego rw'Akarere igikorwa cyabereye kuri Etoile Rubengera. Yabasabye gukorana umurava n'ubushishozi bagatsinda neza.

Ubwo yabitangizaga kuri uyu wa 8 Nyakanga 2024, Madamu UMUHOZA yasabye ababikora kubishyiraho umutima bakabitsinda, neza maze bakerekana koko ko imyaka 6 bamaze biga amashuri abanza batakoze ubusa. Yasaabye ababyeyi n’abarezi kuba hafi y’abo bana bakabikora neza, bakazagirira igihugu akamaro ndetse nabo ubwabo.

Ku ruhande rw’abanyeshuri bavuga ko biteguye neza kandi ko bazabitsinda nta kabuza bitewe n’uko bigishijwe.

Back