MU KARERE KA KARONGI HATANGIJWE UBUKANGURAMBAGA BWISWE UMUJYI WANJYE
Ku wa 13 Kamena 2014, Akarere ka Karongi ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali mu Rwanda (RALGA), batangije ku mugaragaro ubukangurambaga: “UMUJYI WANJYE CAMPAIGN 2024” burimo kubera muri aka Karere ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’ikigo cy’igihugu cy’ubutaka.
Muri iki gikorwa hari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa RALGA, bafunguye ku mugaragaro ubu bukangurambaga.
Igikorwa cyabereye mu Murenge wa Bwishyura kuri Bethany Hotel, cyitabiriwe n’abahagarariye Inama Njyanama y’Akarere ndetse n’iyi Mirenge ya Bwishyura, Rubengera, Mubuga, Gishyita, Gashali na Murambi, Abahagarariye Abikorera/PSF, Abahagarariye Ingabo na Police, Abahagarariye abafatanyabikorwa b’Akarere (JADF), NYC, NWC, abanyamabanga nshingwabikorwa na ba SLM b’iyi Mirenge yavuzwe haruguru.
Intego nyamukuru y’ubu bukangurambaga ni ukumenyekanisha mu baturage b’Akarere ka Karongi n’abafatanyabikorwa b’Akarere ibigize igishushanyo mbonera cy’Akarere no kugaragaza uruhare rufatika bakwiriye kugira mu kugishyira mu bikorwa byumwihariko mu bice by’ Umujyi wa Karongi (Rubengera na Bwishyura) ndetse n’uduce twunganira uyu mugi aritwo Mubuga, Gishyita,Gashali na Murambi. Insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga ikaba ari “Niyemeje kugira uruhare mu iterambere ry’umujyi wacu rirambye kandi ribereye bose”
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yashimiye abafatanya bikorwa bateguye iyi gahunda, asaba abitabiriye iyi campaign kurushaho kumva ndetse no gusobanurira abaturage ibigize igishushanyo mbonera ndetse n’ishyirwa mu bikorwaMaster plan nkuko biteganyijwe ko iyi campaign ikomereza mu Mirenge yavuzwe haruguru hibandwa mu gusobanurira abturage ishyirwa mu bikorwa. Yasabye kandi abitabiriye iyi campaign kurushaho gukomeza ubufatanye kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cya Akarere ka Karongi izagende neza.
Kuri Radio Isangano kandi haciyeho ikiganiro nyunguranabitekerezo hagaragazwa ibikubiye mu gishushanyo mbonera cy’ Akarere ndetse no kungurana ibitekerezo ku ruhare rw’abafatanyabikorwa mu kugishyira mu bikorwa.
Biteganyijwe ko hari itsinda rizasura abaturage n'abafatanyabikorwa bo tugari turi mu mbago z’ umujyi bagirana ibiganiro.