MU KARERE KA KARONGI HASOREJWE AMARUSHANWA YA YOUTH CONNEKT KU RWEGO RW'INTARA Y'IBURENGERAZUBA
Umuyobozi w'Akarere w'Agateganyo wungirije ushinzwe Iterambere ry'ubukungu Bwana NSABIBARUTA Maurice yatangije igikorwa cyo gusoza amarushanwa ya Youthconnekt Awards 2024 ku rwego rw'Intara yabereye mu Karere ka Karongi, muri salle y'urubyiruko.
Yashimiye ba uburyo bahisemo gukorera aya marushanwa mu Karere ka Karongi, Akarere k’ubukerarugendo.
Yibukije ba rwiyemezamirimo bahize abandi ko ari bwo bagirangira abasaba gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bitandukanye bifashishije ubuhanga bafite kandi bagashyira imbaraga mu by’ubwenge.
Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa ni Umunyamabanga Uhoraho (Permanent Secretary) muri Minisiteri y'urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi Bwana Parfait BUSABIZWA
Yibukije urubyiruko gukora barangwa n'indangagaciro na Kirazira z'umuco nyarwanda,
Kwitwara neza birinda ibintu byose byatuma bajya kuruhande,
Yagize ati" Turifuza ko muzavamo Abanyarwanda beza, barangwa n’imico myiza, bakora akazi neza kandi bakunda igihugu.
Kugira ubuzima bwiza, gukora Siporo
Yasabye urubyiruko kugana serivisi zitangirwa mu kigo cy'Urubyiruko ndetse no kuzibyazamo umusaruro
Hatanzwe ibihembo kuri ba rwiyemezamirimo bahize abandi muri iri rushanwa, abatsinze bakaba bazitabira Boot camp izabera mu kigo cy'ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera kuva ku itariki ya 01.12.2024 kugera ku itariki 06.12.2024
IBIGANIRO BYATANZWE;
1. Kwihangana imirimo
2. Kwibumbira hamwe cyane cyane mu makoperative mu rwego rwo kwiteza imbere
3. Gahunda zo kwiga Ikoranabuhanga no kuribyaza umusaruro mu bikorwa bitandukanye bifashishije urubuga rwa INGAZI Platform: ikiganiro cyatanzwe n'uwaje ahagarariye UNICEF Rwanda
4. Ikiganiro kirebana n'ubumwe n'ubudaheranwa by'abanyarwanda hirindwa ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Igikorwa cyaranze n'ibyishimo ndetse n'abahanzi batandukanye harimo Sheka Umubwiriza, umuhanzi ukizamuka w’ i Karongi ndetse n’uwaturutse ku rwego rw'Igihugu uzwi ku izina rya AFRIQUE.