MU KARERE KA KARONGI HASOJWE  UKWEZI K’UBUKANGURAMBAGA BWO KWIMAKAZA IHAME RY’UBURINGANIRE

Kuwa Kabiri tariki 14 Ugushyingo mu Karere ka Karongi hasojwe ubukangurambaga ku rwego rw'akarere bwari bumaze ukwezi bugamije kwimakaza ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore-Gender Accountability Day-GAD.

Ni igikorwa cyayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi Bwana KARANGWA James, kibera mu Murenge wa Mubuga, ahasezeranyijwe imiryango 55 yabana mu buryo budasezeranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.

Uyu muyobozi yeretse abari aho uburyo Leta y'u Rwanda ishyize imbere guteza imbere iryo hame kugeza n'ubwo ibishyira mu itegeko nshinga. Yasabye abaturage gukomeza kuryimakaza birinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose kuko ari isoko y’ibibazo bigira ingaruka ku muryango no ku gihugu

Ati “Leta y’u Rwanda yiyemeje kubahiriza ihame ry’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo nk’uko biri mu mahame shingiro y’Itegeko Nshinga ryo kuwa 2003 ryavuguruwe muri 2023 cyane cyane mu ngingo yayo ya 10.”

Ahereye ku ntambwe yatewe na Leta asaba abaturage kuyitera ingabo mu bitugu birinda ihohoterwa. Ati "Turasaba buri wese gukomeza gushyigikira ibikorwa bigamije kwimakaza ihame ry’uburinganire kugira ngo dukomeze kubaka Umuryango Ushoboye kandi Utekanye, ubereye igihugu.”

Ni ubukangurambaga burimo kubera mu Ntara y'Iburengerazuba. Muri Karongi bwatangijwe kuwa 17/10/2023. Bimwe mu byakozwe birimo gusezeranya imiryango, kumva no kuganiriza abangavu bahohotewe, kubaremera, kwandika mu irangamimerere abana batanditse no kuganira n'abafatanyabikorwa.

Back