MU KARERE KA KARONGI HABEREYE IHURIRO RY'UBUMWE N'UBUDAHERANWA

Kuri uyu wa 18 Ukwakira 2024, mu Karere ka Karongi habereye ihuriro ry’ubumwe n’ubudaharenwa, rihuje abayobozi batandukanye n’abahoze ari bo, rifite insanganyamatsiko igira iti “Indangagaciro na Kirazira: Isoko y’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.” Umushyitsi Mukuru ni Bwana Francis Kaboneka, intumwa ya UNITY CLUB.

Umuyobozi w’Akarere Madamu MUKASE Valentine yashimiye abitabiriye iri huriro. Yagarutse ku cyerekezo cy’ubuyobozi bw’Igihugu mu kubanisha neza Abanyarwanda, intambwe yatewe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahaye imbabazi ababiciye n'uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yaganabutse.

Madamu Mukase ashima imiyoborere myiza y’Igihugu irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatumye Abanyarwanda bose baba umwe. Akarere ka Karongi kagize uruhare mu kurangiza imanza Gacaca z’abangije imitungo ya Jenoside 24,060 muri 24,077 zari zihari.

Bwana Francis Kaboneka yasobanuye ko mu kwezi k’Ukwakira, Abanyarwanda bafata umwanya wo kuzirikana ku bumwe n’ubudaheranwa byabo. Ubu bishimira ko bumaze gushinga imizi, bishingiye ku miyoborere myiza ikeshwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Kaboneka ati “Twashoye igihe kinini mu macakubiri n’inzangano, inyungu twavanyemo ni Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuhunzi n’ibindi bibazo. Ubuyobozi bwiza bwatweretse ko tugomba kuganisha igishoro cyacu mu bumwe bw’Abanyarwanda; hari inyungu nyinshi twakuyemo, mureke tuziharanire.”

Back