MU KARERE KA KARONGI HABAYE UBUKANGURAMBAGA BWO KWITA KU MAFUNGURO AFATIRWA KU ISHURI
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akarere Madamu Narangwe Celestine Liliane yatangije ubukangurambaga bukorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda bwo guhugura abafite aho bahuriye n’uruhererekane rw’amafunguro atangirwa ku ishuri, ku iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge bw’ibiribwa.
Madamu Narangwe yavuze ko kwita kuri ayo mafunguro bituma abayafata bamererwa neza bityo bakiga neza, bikabageza ku gutsinda amasomo yabo bityo bakigirira akamaro bakanakagirira igihugu.
Bamwe mu barezi bagaruka ku kamaro k’ayo mafunguro. Madamu Imanishimwe Celestine Alleluia uyobora ikigo cga GS Gashubi giherereye mu Murenge wa Gitesi avuga ko gufatira ifunguro ku ishuri byatumye umubare w’abataga ishuri ugabanuka cyane, bikongera imitsindire kandi bigatuma abana bakura mu bwenge no mu gihagararo.
Abandi bavuga ko gufatira amafunguro ku ishuri byarinze bamwe imirire mibi, ubu bakaba bamerewe neza.