MU KARERE HABEREYE IGIKORWA CYO GUSINYA IMIHIGO MU NZEGO ZITANDUKANYE
Ku cyicaro cy’Akarere ka Karongi habereye umuhango wo gusinya imihigo y’umwaka wa 2025–2026. Uyu muhango witabiriwe n’Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana Vedatse NGARAMBE, Meya w’Akarere ka Karongi, Bwana Gerald Muzungu, inzego z’umutekano, ndetse n’abayobozi b’Inama Njyanama z’Imirenge.
Muri uyu muhango, hasinywe imihigo hagati y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge. Hanabaye kandi umuhango wo gusinya imihigo hagati ya Meya w’Akarere ka Karongi n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bose.
Intego y’iki gikorwa yari ugushimangira umuhate n’ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ku nzego zose z’Akarere — kuva ku rwego rw’Akarere, Imirenge kugeza ku Tugari — kugira ngo intego zateganyijwe mu mwaka wa 2025–2026 zigerweho uko ziteganyijwe muri Gahunda y’Iterambere ry’Akarere (DDS) ndetse na Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere(NST1 & NST2).
Mu bukungu imirenge yose izahinga ibirayi kuri Ha 2652, hamaze gukusanywa Frw miliyoni 30 y’icyo gikorwa, hazavugururwa n’urutoki.
Abitabiriye umuhango biyemeje gukorera hamwe nk’itsinda rimwe, gufatanya mu nshingano no kubazwa ibyo bashinzwe. Meya w’Akarere yashimangiye ko mu gushyira mu bikorwa imihigo hagomba kubaho ubufatanye, imikorere myiza no guharanira ibisubizo birambye.