MU IRUSHANWA KAGAME CUP, KARONGI YATSINZE NYAMASHEKE MURI RUHAGO
Tariki 28 Mata 2023 hakomeje imikino y’irushanwa ryitiriwe Nyakubahwa Paul Kagame, Umukuru w’u Rwanda ryiswe "Kagame Cup". Imikino yakomeje ariko itangira ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, aho mu mupira w’amaguru mu bagabo, Umurenge wa Rubengera uhagarariye Akarere ka Karongi watsinze uwa Nyabitekeri uhagarariye Akarere ka Nyamasheke igitego kimwe ku busa.
Mu bagore Umurenge wa Murambi wo mu Karere ka Karongi wanganyije igitego kimwe ku kindi n’uwa Murunda muri Rutsiro. Imikino yo kwishyura iteganyijwe tariki ya 2 Gicurasi 2023 mu turere twari twasuye aka Karongi. Imikino yose yabereye ku kibuga cy’imikino cya Karora mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi.
Abayobozi bari bahari barimo uw'Akarere ka Karongi, Madamu MUKARUTESI Vestine, Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, n'uwa Karongi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Ntara y'Iburengerazuba, Umuyobozi w'ingabo mu karere ka Karongi nAbanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge yakinnye.