MU IHEREREKANYABUBASHA RY’ABAGIZE INAMA Y’IGIHUGU Y’ABAGORE BASABWE GUKORA CYANE
Kuwa Gatanu tariki 31 Werurwe habaye ihererekanyabubasha hagati y’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu karere ka Karongi, ryakozwe na Madamu DUSINGIZE Donatha uherutse gutorwa na Ingabire Dominique wahoze muri izo nshingano. Ni umuhango wari uhagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu MUKASE Valentine.
Muri iryo hererekanyabubasha, Madamu Ingabire Dominique wafatanyaga kuba Umuhuzabikorwa wa CNF no kuba Perezida wa Njyanama nyuma akegura, yashimye uko yakoranye na komite iriho ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi ndetse n’abaturage bose babafashije kugera aho bageze bubahiriza inshingano zabo.
Madamu DUSINGIZE Donatha ashimira INGABIRE na komite bari bafatanyije uburyo bubatse umugore ufite umutima, ufite icyerekezo cyo kwiteza imbere ndetse wanatojwe uburere mboneragihugu butuma bagira uruhare mu miyoborere yabo. Amusaba kuzakomeza kubaba hafi mu nshingano nshya.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu MUKASE Valentine yashimye umusanzu wa Madamu INGABIRE mu gihe cyose yari muri izo nshingano. Yamusabye kandi kuzakomeza kuba hafi ya komite nshya ngo abaturage bakomeze bamenya uburenganzira bwabo n’ababuzi babukoreshe neza.
Inama y’inama njyanama idasanzwe yateranye kuri uyu wa 20 Ukuboza 2022 yemeje ubwegure bwa Madamu INGABIRE wari umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Karongi, akaba Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere n’umuyobozi wa IPRC Karongi.
Kuwa 21 Gashyantare 2023, nibwo abajyanama, mu nama njyanama y’Akarere ka Karongi batoreye Dusingize Donatha kuba Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore muri aka karere, nyuma yatorewe kuba Perezida mushya w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi.