MU GUTANGIZA IGIHEMBWE CY’IHINGA, ABATURAGE BAKUSANYIJE FRW ASAGA MILIYONI 51 YO GUTEZA IMBERE UBUHINZI BW’IBIRAYI

Karongi, 25 Nzeri 2025 – Mu Kagari ka Nyamushishi mu Murenge wa Murundi habereye igikorwa cyo gutangiza igihembwe gishya cy’ihinga cya 2026 A, cyitabirwa n’abaturage, abayobozi b’akarere ndetse n’inzego z’ubuhinzi ku rwego rw’igihugu. Iki gikorwa gifite intego yo kwagura ubuso buhingwaho ibirayi mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bw’akarere binyuze mu buhinzi burimo ibirayi nka kimwe mu bihingwa by’ingenzi.

Muri gahunda ya Kabiri yo Kwihutisha Iterambere (NST2), Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kuzamura ubukungu ku kigero cya 9.3% buri mwaka. Kugira ngo ibi bigerweho, biteganyijwe ko umusaruro w’ubuhinzi uziyongera ku kigero kiri hejuru ya 6%, ndetse uko umusaruro w’ubuhinzi uzazamuka ugere kuri 50%, u Rwanda rukihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.

Mu rwego rwo kugera kuri izi ntego, hazakorwa ku buryo haziyongera umusaruro w’ibikomoka ku matungo, hongerwe inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, habungabungwe ubwiza bw’umusaruro, kandi hongerwe ikoreshwa ry’ifumbire mvaruganda n’izindi nyongeramusaruro ku kigero cyo hejuru.

Akarere ka Karongi gafite intego yo kongera ubuso buhingwaho ibirayi muri uyu mwaka w’ingengo y’imari bigahingwa kuri Ha 2,139, mu gihe iki gihembwe cya 2026A hateganyijwe ko ibirayi bizahingwa ku buso bwa Ha 1,184. Iki gikorwa kigamije gufasha abaturage kwihaza mu biribwa, kongera umusaruro no kugera ku isoko ryagutse ry’ibirayi bihingwa muri aka Karere.

Abaturage bumvise neza iby’iki gikorwa ku buryo bamaze gukusanya amafaranga y’u Rwanda Frw 51,828,500, mu gihe hari hateganyijwe ko azifashishwa muri icyo gikorwa ari miliyoni 43. Umurenge wa Murundi watangirirwemo iki gikorwa watanze Frw 3,585,000, mu gihe wari was abwe gutanga Frw 3,000,000.

Uretse kongera umusaruro w’ibirayi, Akarere ka Karongi karimo kuvugurura urutoki rukagera ku rwego rwo gutanga umusaruro ukwiye. Mu bihingwa ngengabukungu, Akarere gashyize imbere ubuhinzi bw’icyayi bukomeje gutera imbere mu misozi ya Rugabano, Karongi na Gisovu ndetse n’ubuhinzi bw’ikawa.

Mu gutangiza iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yasabye abaturage gufata neza ubutaka bwabo biyandikisha muri gahunda ya nkunganire kugirango babone ishwagara yo gushyira mu butaka bwabo budatanga umusaruro ukwiye. 

Yagize ati “Turifuza ko uyu murenge wa Murundi uzaba ikigega cy’Akarere kacu, kugira ngo bigerweho mugomba gufata neza ubutaka ibisambu byose mukabihinga kugirango mwongere umusaruro.

Yungamo ati “Turifuza ko mu gihe kiri imbere tuzajya tubona imodoka ziturutse hirya no hino mu gihugu zije gutwara imyaka yanyu ziyigeza ku isoko.Uyu muhanda ugiye gukorwa vuba, turifuza ko utazajya unyurwamo n’imodoka zitunda imicanga ,amabuye n’amatafari gusa,ahubwo turashaka ko inyinshi zizaba zije gutwara umusaruro wanyu.

Yakomeje ashishikariza abaturage gufata neza intoki zabo bakazikorera neza kugirango zitange umusaruro utubutse.

Yagize ati “Birababaje kubona umuntu w’umugabo yikorera udutoki turenze tune yabaye byibuze yikoreye igitoki kimwe kirengeje ibiro ijana. 

Niyonzima Joseph, umwe mu baturage bo mu murenge wa Murundi avuga ko bagiye guhangana n’ikibazo cy’umusaruro muke bajyaga babona.

Yagize ati “Ubutaka bwacu bwari bwarashaririye bigatuma duhora mu bukene budashira, ariko nyuma yo gukangurirwa kubufata neza no kububyaza umusaruro, twizeye ko tugiye kujya tubona umusaruro utubutse tugasagurira n’amasoko. Ni ubwa mbere duhinze ibirayi kandi twabwiwe ko bitanga umusaruro mwinshi, bizadufasha kujya tubona ibyo kurya kandi dusagurire n’isoko n’agafiriti katugereho nk’abandi basirimu bose.”

Back