MU BIRAMBO HATANGIRIJWE IGIKORWA CYO KWIBUKA KU NSHURO YA 30 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu murenge wa Gashari hatangirijwe ku rwego rw’Akarere ka Karongi, igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igikorwa cyatangijwe no kunamira no guha icyubahiro imibiri ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Birambo.

ABIMANA Mathias yatanze ikiganiro kigaruka ku mateka yaranze u Rwanda, ihemberwa ry'urwango rwagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yibukije ko buri wese afite inshingano zo kwamagana no guhangana n’abapfobya n’abakirangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Kaberuka François watanze ubuhamya yagarutse ku nzira y’umusaraba abatutsi bari batuye mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye banyuzemo, by’umwihariko muri Superefegitura ya Birambo. Mbere ya Jenoside ngo habanje gukorwa lisiti z’abagombaga kwicwa, bahereye ku bari bafite imitungo.

Nyuma ngo abo batutsi baje kwicwa n'interahamwe n'ingabo za Leta yari iriho. By’umwihariko ngo muri aka gace, ubwicanyi karundura bwabaye tariki ya 26, ubwo bicaga abatutsi barimo n’abihayimana bo mu Birambo.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi Bwana NGARAMBE Vedaste, yashimiye ubuyobozi uburyo bwakomeje kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu bakaba bafite umutekano, ubuzima bwiza kandi babasha kwikorera. By’umwihariko ashima Perezida wa Repubulika wabasubije agaciro

Yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi uburyo kakoze ibishoboka byose mu kwita ku bibazo by’abarokotse Jenoside, ku bijyanye n’imanza Gacaca zo kwishyura imitungo yabo bangije ubu hakaba basigaye imanza 58 mu zisaga 4,000 zari zihari.

Ku bijyanye n'imanza zisigaye, yavuze ko afite icyizere ko nazo zizarangira vuba. Yasabye ko ikibazo gikomeye abarokotse Jenoside basigaranye kijyanye no kubona aho kuba (amacumbi) na cyo agifitiye icyizere ko kizakemuka, ahereye kuri byinshi byakozwe.

Yashimye kandi uburyo ubuyobozi bukomeje gukora mu kubungabunga amateka ya Jenoside, harimo imirimo iteganyijwe yo kubaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Birambo.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Madamu MUKASE Valentine yijeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko ubuyobozi buzakomeza gukemura ibibazo bagifite, birimo n’icyo cy’amacumbi cyagaragajwe na Perezida wa Ibuka mu Karere. #Kwibuka30

Ku bijyanye no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside, kubungabunga amateka n’ibimenyetso byayo biri mu nzibutso, Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, yibukije ko hariho gahunda irambuye yo kubaka urwibutso rwa Birambo, no kongera amateka aburamo.

Kubaka urwibutso rwa Birambo no gushyiramo amateka, bizafasha kuba ahantu ho kwibukira Jenoside ku bakuru n’abato bavutse nyuma ya Jenoside, bigatuma bagira ubumenyi kuri yo, bityo bakagira n’uruhare mu guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Madamu MUKASE Valentine yijeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko ubuyobozi buzakomeza gukemura ibibazo bagifite, birimo n’icyo cy’amacumbi cyagaragajwe na Perezida wa Ibuka mu Karere. 

MUKASE: Tuzakomeza kubaba hafi no gushakira umuti ibibazo tuzi bitarekemuka. Ikibazo cyo kubakira no gusana inzu z’abarokotse Jenoside, ndabizeza ko mu bufatanye bw’inzego tuzakomeza gukorana umwete n’umuhate tugashaka ibisubizo bikwiye kandi mu gihe cyihuse. #Kwibuka30

Back