Minister Prof. SHYAKA Anastase yasuye Akarere
Kuri uyu wa 29 Nzeri 2019, Akarere ka Karongi kasuwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. SHYAKA Anastase, akaba yari muri gahunda yo gutanga impanuro ku buyobozi bw’Akarere, no kujya inama ku byakorwa mu kwihutisha iterambere ry’Akarere.
Ni mu nama yari itumiwemo Abajyanama b’Akarere, abikorera,n' abakozi b’Akarere kuva ku banyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari kugera ku bakozi b’Akarere ikaba yarabereye mu ishuri rya IPRC West.
Uretse kuvuga kuri bimwe mu bigomba kwihutishwa, Minisitiri Prof. Shyaka Anastase yasabye abayobozi bashya gukorera hamwe no kuzirikana icyerekezo cy’Igihugu hatezwa imbere umuturage
Yagize ati:” mugomba gusenyera umugozi umwe kuko muri aka karere ibyo gukora bihari, kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku karere bagomba kujya umujyo umwe wo kuzamura Karongi mu bikorwa by’iterambere, ndetse yanakebuye abayobozi bamwe na bamwe bakorera ku jisho, abananiza abo bakorana bategana imitego bakabanza bakajya kubiga aho gukora akazi.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu niyo igira uturere mu nshingano. Uru ruzinduko rukaba rwarabaye mu rwego rwo kuganira n’inzego zose z’Akarere nyuma y’uko kabonye abayobozi bashya.