MINISITIRI W'UBUTEGETSI BW'IGIHUGU YASUYE AKARERE KA KARONGI
Kuri uyu wa 7 Ukwakira 2024, Minisitiri wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Jean Claude Musabyimana yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Karere ka Karongi aho yasuye imirimo yo kubaka uruganda ruzatunganya amazi i Rubengera, nyuma aganira n’abaturage ba Gisovu bahinga icyayi mu Murenge wa Twumba.
Minisitiri yasuye kandi koperative COOTHEGIM y’abahinzi b’icyayi mu Gisovu baganira ku kwiteza imbere, nyuma yaganiriye n’ibyiciro by’abayobozi, inzego z’umutekano n’abikorera ku iterambere ry’Akarere, imiyoborere myiza n’imitangire ya serivisi ishyira umuturage ku isonga.
Yasuye kandi uruganda ruzatunganya amazi ku mugezi wa Musogoro mu Murenge wa Rubengera, ruzuzura umwaka utaha rutume abaturage bafite amazi meza bava kuri 91.5% bakagera ku 100%.