MINISITIRI WA MINEMA YASUYE IBIKORWA BY'UMUSHINGA JYAMBERE MU KARERE KA KARONGI
Ku wa 25 Ukwakira 2024, Minisitiri wa Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi Maj. Gen. (Rtd) Albert MURASIRA yasuye Akarere ka Karongi mu rwego rwo kureba ibikorwa by’umushinga JYAMBERE, ugamije guteza imbere imibereho myiza y’impunzi n’Abanyarwanda bazakiriye. Mbere yo kubisura yabigaragarijwe mu nyandiko.
Yasobanuriwe aho ibyo bikorwa bigeze ndetse n'akamaro ka byo ku bo byagenewe, yerekwa ibijyanye n'intenganyanyigisho ku bijyanye no gutwara no gukora ubwato zizifashishwa muri Mubuga TSS ishuri ryigamo abanyarwanda ndetse n'impunzi.
Minisitiri Maj Gen (Rtd) Albert MURASIRA yasoje uruzinduko yagiriye mu Karere ka Karongi asura ibikorwa by'uyu mushinga birimo; ishuri rya Mubuga TSS n'umuhanda Kibuye-Karongi-Gisovu-Uwisumo., ubu harakorwa Kibuye-Inkambi ya Kiziba uzashyirwamo kaburimbo.