MINISITIRI BIZIMANA YASABYE KUGARAGAZA IBIKIBANGAMIYE UBUMWE BW’ABANYARWANDA
Mu murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi hatangirijwe ku mugaragaro Ukwezi k'Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda, aho Minisitiri wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr BIZIMANA Jean Damascene yasabye abaturage kugaragaza ibikibangamiye ubumwe bw’abanyarwanda bigashakirwa umuti.
Muri icyo gikorwa, uwitwa Shuni Elam utuye mu Murenge wa Gishyita yagaragaje uburyo yagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, abica ariko nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika akaza kwiyunga nabo akabasaba imbabazi, ndetse akanabagabira inka ebyiri.
Ku rundi ruhande KAYIRANGA Isidore na we yagaragaje uburyo yahishe abatutsi bahigwaga muri jenoside yabakorerwaga, ndetse nyuma bakaza kubabona bakabajugunya mu musarani ariko akihisha akagira abo akuramo ari bazima, babanye neza uyu munsi.
Umuyobozi w'Akarere Mme MUKARUTESI Vestine avuga ko abatuye Karongi bashyize imbere ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda kandi bakomeje muri uwo murongo nubwo hari ibikibangamira birimo abakigaragaraho ingengabitekerezo ya jenoside, ariko akarere gafite intego ko icika burundu.
Ikindi agaragaza ni ukuba hari abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakinangiye mu kugaragaza ahari imibiri y'abo bishe. Avuga ko nk'akarere kazakomeza gukumira no kurwanya ibyasubiza inyuma ubumwe n'ubudaheranwa, hashyigikirwa Ndi Umunyarwanda mu nzego zose.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Hon Dushimimana Lambert avuga ko ibikibangamiye iyo gahunda birimo abironda bashingiye ku moko, aho batuye n'inkomoko ariko bazakomeza guhangana nabyo, yungamo ko ari umwanya wo kuzirikana urugendo rumaze gukorwa mu guhangana n'amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.
Minisitiri BIZIMANA yavuze ko nta gihe abanyarwanda batahuye n’ibihe bibi ariko barangwaga n’indangagaciro y’ubudaheranwa yabafashaga guhangana nabyo bakabaho batekanye. Yungamo gahunda y’ubwiyunge itavuyeho ahubwo ko ihoraho kandi ikwiye gukomeza.
Yavuze kandi ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ibikomere ku bayikorewe, abayigizemo n’uruhare n’urubyiruko rukomoka kuri abo bombi, bityo ko ubudaharenwa bufasha kudaharenwa n’ayo mateka mabi yaranze u Rwanda, ahubwo bakayaganza.
Yasabye ko muri uku kwezi abantu bazicara bakaganira ku nzitizi nyazo zibangamira imibare y'abantu guhera ku mudugudu, bityo bifashe mu kureba neza ibibangamira ubumwe aho abantu bari, kuko ubumwe ari ijambo riza mu buzima bwa buri munsi bwabo. Yanabasabye kwirinda amakimbirane
Muri uyu mwaka wa 2023, Ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n'Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda gufite insanganyamatsiko igira iti: "UBUMWE BWACU: ISHINGIRO RY’UBUDAHERANWA"
Ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda gufite intego zirimo; Gusuzuma ibyagezweho no kwishimira intambwe imaze guterwa mu Bumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Gusesengura ibikibangamiye Ubumwe bw’Abanyarwanda muri iki gihe no gufata ingamba zo kubikemura, Kongera imbaraga mu biganiro bya Ndi Umunyarwanda mu nzego zose no mu byiciro byose by’Abanyarwanda, aho abaganira bibanda ku bibazo byihariye bigaragara aho batuye, aho bakorera n’ahandi no Kwibutsa Abanyarwanda, abato n’abakuru, ko gusigasira no guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa ari inshingano ya buri wese.