Miliyali 16 na miliyoni 73 niyo azakoreshwa umwaka utaha 2018/2019
Inama Njyanama imaze kwemeza ingengo y' imari 2018/2019 Biro yayishyikirije Nyobozi ari nayo izayishyira mu bikorwa
Kuri uyu wa 29 Kamena 2018, ku Karere ka Karongi haterananiye Inama Njyanama isoza uyu mwaka w'Imihigo 2017/2018. Nk'uko bitenywa n'Itegeko, iyi nama yayobowe na Perezida wa Njyanama, Mutangana Frederic afatanyije n'abo bahuriye muri Biro ya Njyanama. Inama kandi yitabiriwe na Minisitiri ufite Impunzi n'Imicungire y'Ibiza mu nshingano, akaba n'Imboni ya Guvernoma mu Karere ka Karongi, Nyakubahwa Debonheur Jeanne d'Arc, intumwa za Minecofine, Abajyanama b’ Akarere ka Karongi, na bamwe mu bakozi b’ Akarere, Perezida wa JADF,
Abajyanama bari bitabiriye ku buryo bushimishije
Iyi nama yigaga Ku ngingo zitandukanye zirimo:
Abajyanama batoye ingengo y' imari umwaka wa 2018/2019
Inama yaranzwe no gusangira ijambo yashoje yemeje Ingengo y'imari ingana na 16, 073,264,366. Hakaba hanafashwe imyanzuro itandukanye izatangazwa mu gihe giteganywa n’<link http: extwprlegs1.fao.org docs pdf rwa131819.pdf external-link-new-window external link in new>itegeko.
Perezida w' Inama Njyanama y' Akarere ka Karongi, Bwana MUTANGANA Frederic nawe yemeje ingengo y' imari
Minisitiri ufite mu Nshingano imicungire y' ibiza n' impunzi,Akaba n' imboni ya Guverinoma mu Karere ka Karongi, Nyakubahwa DEBONHEUR Jeanne d' Arc yitabiriye Imirimo y' Inama Njyanama
Abajyanama batangaga ibitekerezo byiza, uyu ni Umujyanama, Bwana Ndayisaba Francois, Akaba ari nawe Muyobozi w' Akarere.