MEYA MUZUNGU YASHIMIYE RBA UBURYO YEGEREYE ABATUYE MU KARERE KA KARONGI

Ku wa 25 Kamena 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), rwakoreye mu Rushishi mu Murenge wa Twumba mu Karere ka Karongi muri gahunda ya RBA HAFI YAWE.

Ni gahunda yatangiye saa tatu zamu gitondo igasoza saa kumi n’imwe z’umugoroba, ahakozwe ibiganiro mu buryo bwihariye ariko bushingiye ku bisanzwe bikorwa na Radio Rwanda.

Guhara 09h00-12h00: habaye URUBUGA RW’IMIKINO, wabaye umwanya w’Amakuru y’imikino muri rusange abakunzi ba Radio Rwanda muri ako gace ka Twumba bagezwaho amakuru y’imikini, nyuma baganirizwa ku iterambere rya siporo mu karere ndetse no kugaragaza impano zitandukanye mu mikino no gusabana n’abakunzi b’ikiganiro binyuze mu mikino njyarugamba, kogeza umupira, kurushanwa n’ibindi.

 Abatuye aho kandi biboneye uburyo abanyamakuru babagezaho amakuru, dore ko banibanze ku yo muri aka Karere byumwihariko mu Murenge wa Twumba.

Hakozwe kandi ibiganiro byibanda ku iterambere ryagezweho mu myaka 31 ishize mu karere n’ibyagezweho mu karere no mu murenge by’umwihariko .

Nyuma habayeho umwanya wo kuganira n’ubuyobozi  harebwa ku nzego zose z’imibereho y’abaturage: Ibikorwa remezo, guhanga imirimo, ubukungu, kwizigamira, Abagore mu iterambere, Urubyiruko, Uburezi, Ubuvuzi n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yashimiye RBA uburyo yegereye abaturage bakagaragaza ibitekerezo n’ibibazo byabo bigasubizwa, yashimiye kandi kuba begereye abaturage ngo birebere iterambere bagezeho n’ab’ahandi bakaba babyigiraho.

Umuyobozi wa Radio Rwanda, Divin Uwayo yashimiye ubuyobozi bw’Akarere n’abaturage bitabiriye iyi gahunda ku bwinshi. Yavuze ko bahisemo kwegera abaturage mu rwego rwo gushimangira ko ari igitangazamakuru cya rubanda, mu rwego rwo gukomeza isano bafitanye, bayibungabunge kandi bakomeze gushyira umuturage ku isonga nk’ikirari gihuza abaturage n’abayobozi.

Back