MEYA MUZUNGU YASABYE ABARANGIJE MURI KAMINUZA PUR KUBA UMUSEMBURO W’ITERAMBERE

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yitabiriye ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku barangije mu mashami atandukanye muri Kaminuza y’Abaporotestanti y’u Rwanda (PUR).

ni ibirori byabereye ku mashami abiri y’iyo kaminuza, aho Meya Muzungu yabyitabiriye ku ishami rya Karongi, mu gihe hari abari babyitabiriye ku cyicaro gikuru cy’iri shuri kiri i Huye.

Meya Muzungu yasbaye abahawe impamyabumenyi kuba umusemburo w'iterambere ry'Igihugu babikesha ibyo bize. 

Yifashishije bimwe mu bizagerwaho muri Gahunda ya Kabiri y'Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), yababwiye ko amasomo bize yabafasha kubigeraho, abize iby’imirimo rusange bakagira uruhare mu birimo guteza imbere ibikorwa remezo n’ibindi, harimo kandi guteza imbere ubuhinzi, uburezi, imibanire myiza mu muryango nyarwanda n’ibindi. Yagarutse kandi ku bigaragara muri Gahunda ya Kabiri y'Igihugu yo Kwihutisha Iterambere  mu guteza imbere ireme ry'uburezi, asaba ko bikomeza gushyirwamo imbaraga.

Yabibukije ko bageze ku rwego rwiza babikeha imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uharanira ko abaturage bagira imibereho myiza, abantu bakiga, kugirango biteze imbere bazanaheteze igihugu cyabo. Yashimiye ababyeyi bagira uruhare rufatika mu gutuma abo babyaye bunguka ubumenyi bukenewe, biciye mu kubajyana mu ishuri.

Umuyobozi w’Akarere kandi yashimiye iri shuri uruhare rigira mu iterambere ry'Akarere n'iry'abaturage, aryizeza ubufatanye.

Back