Madamu Mukandasira Caritas yasabye abangavu babyaye bafashwa n'Ikigo Rays of Hope kubyaza amahirwe bahawe bagategura ejo hazaza

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Ugushyingo 2023 , Umugenzuzi Mukuru Wungirije w'Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire Madamu Mukandasira Caritas ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Madamu MUKASE Valentine basuye  Ikigo Rays for Hope kiri mu murenge wa Bwishyura muri Karongi , iki kigo gufasha kwigisha abangavu babyaye imburagihe. Iki kigo kuri ubu kiri kwigisha abangavu 45 imyuga itandukanye irimo ubudozi.

Muri aba bangavu 16 bafite abana bitabwaho n'iki kigo  ndetse barererwa mu rugo mbonezamikurire rwacyo mu gihe ababyeyi babo bari mu Ishuri.Ni Ikigo kirera abangavu babyariye iwabo 

Ikigo gifite abanyeshuri 45 muri bo 16 bafite abana ku ishuri. Madamu MUKASE yibukije abangavu kugura intego ,ikinyabupfura no gukora cyane mu rwego rwo gutegura ejo hazaza habo. Yabibukuje kandi ko ejo habo hari mu biganza byabo. Abasaba kwigira ku byababayeho bagahakanira abashaka kongera kubahohotera bavuga oya. 

Umugenzuzi Mukuru Wungirije w'Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire Mukandasira Caritas yasabye abangavu babyaye kubyaza amahirwe bahawe n'ikigo bagategura ejo hazaza.

Back