MADAMU JEANNETTE KAGAME YIFATANYIJE N'ABANYABISESERO MU KWIBUKA ABAZIZE JENOSIDE

Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero mu Karere ka Karongi habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahashyinguwe n’imibiri 41. Umushyitsi mukuru yari Nyakubahwa Madamu Jeannette KAGAME, umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Ni igikorwa cyabaye ku wa 15 Kamena 2024.

Mu bandi bari bahari, hari Minisitiri wa MINUBUMWE Dr Jean Damascene Bizimana, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Hon. Dushimimana Lambert, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere n’abandi bajyanama, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi n’uwungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akarere, Visi Perezida wa mbere wa Ibuka ku rwego w’igihugu, Perezida wa Ibuka mu Karere n’abagize inzego z’umutekano.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Madamu MUKASE Valentine yashimiye Madamu Jeannette Kagame kuba yaboneye umwanya imbaga y’abaturage iteraniye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero, akaza kwifatanya nayo ndetse n’Abanyarwanda bose kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Kimwe n’abandi bose bavuze, Madamu Mukase yihanganishije abarokotse Jenoside ko itazongera kubaho ukundi kubera ubuyobozi bwiza igihugu gifite, butavangura. Ikindi abari bahari bahurijeho ni ugushima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’ingabo yari ayoboye zahagaritse Jenoside, zigatabara abicwaga.

Madamu Mukase yavuze ko gushyira urwibutso rwa Bisesero mu murage w'Isi wa UNESCO, biha agaciro, ubutwari no kwihagararaho byaranze abari bahahungiye bahanganye n'abicanyi; bikaba ikimenyetso cyo kwigiraho kwanga akarengane hakoreshejwe imbaraga n'ubwo iz'ikibi zaba ari nyinshi.

Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Minisitiri wa MINUBUMWE Dr Jean Damascene Bizimana yagaragaje uruhare rwa Guverinoma yiyise iy' "Abatabazi" mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wo gutsemba Abatutsi.

Kayigema Vincent warokokeye mu Bisesero, yavuze ko bagerageje kwiranaho muri Mata 1994, bakanesha ibitero by'interahamwe, zaje kubarusha imbaraga zifatanyije n’ingabo zariho. Nyuma barokowe n’ingabo za FPR Inkotanyi bakesha ubuzima n'imibereho myiza.

Dr Rose MUKANKOMEJE wavuze mu izina ry’abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Bisesero, yashimiye Madamu Jeannette Kagame wakomeje kubaba hafi, wari uhari mu 1998, ubwo barushyinguragamo bwa mbere. Yashimiye Leta yafashije abarokotse Jenoside gusubirana icyizere cyo kubaho. Yasabye ko bafashwa amateka y’ababo akandikwa neza kuko hari abayazi barimo kugenda basaza. Yasabye ko umuhanda ujyayo wakorwa mu buryo bworohereza abagana kuri urwo rwibutso. Yasabye kandi ko abazi ahari imibiri y’ababo bayerekana igashyingurwa mu cyubahiro.

Mujyambere Monfort, Visi Perezida wa mbere wa Ibuka ku rwego rw’igihugu yashimiye Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame uburyo akomeza kwita ku barokotse Jenoside, aharanira imibereho myiza yabo, abo yafashije kuruhirirwa ishuri, abahawe amacumbi n’ibindi.

Yasabye ko abakoze Jenoside bakomeza gukurikiranwa, abarokotse bagategurwa ndetse n’abahanwe bagiye bafungurwa n’abagiye gufungurwa bagategurwa kujya muri sosiyete. Yasabye kandi ko amateka ya Jenoside yakwandikwa hirya no hino ku nzibutso mu rwego rwo kuyabungabunga.

Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba gukomeza guharanira kubaho.

Ati “Bisesero itwereka neza umugambi mubisha wa Jenoside wo kurimbura abantu runaka nubwo hari bamwe babyirengagiza, barabizi ko kumara abantu ari umugambi wateguwe kandi ukagenda ushyirwa mu bikorwa kugeza ku ndunduro yo mu 1994. Bisesero iduhamiriza ko kugirango Jenoside ishyirwe mu bikorwa kandi ishoboke, ubuyobozi bwabigizemo uruhare, birabaje kubona leta ikoresha intwaro n’ingabo z’igihugu zikica abaturage, nyamara ari yo yakabaye ibarinda.

Avuga ko amateka yo mu Bisesero yerekana neza igisobanuro gikomeye cy’umuryango n’ubutwari n’ubudaheranwa bitozwa abana bakiri bato, urugero rukomeye rugaragarira mu ko batekereza uko barinda umuryango ndetse no mu gihe cy’amakuba.

Aya mateka kandi ngo akwiriye kwigishwa hose kugirango n’abakiri bato bayamenye bikaba ari nayo mpamvu Leta yakoze ibishoboka byose ngo urwibutso rushyirwe mu murage w’Isi.

Yungamo ko Bisesero ishushanya neza wa mutima w’u Rwanda watotejwe wababaswe bitavugwa ariko ntiwemere gupfa.

Yasoje avuga ko ubutwari bwaranze Abanyabisesero bwatumye banga kurekura u Rwanda ndetse n’abagiye barujyanye ku mutima, bityo ngo amateka yabo ntabwo azibagirana.

Ati “Abo twibuka n’abarokotse, ubutwari bwagarariye ahangaha ntibukibagirane, ukubaho kwacu nk’Abanyarwanda ni urugero rutwereka ko nubwo twasigara ntawe utwumva, tuzakomeza kuba igihugu cyunze ubumwe kandi giharanira ko bitazongera ukundi. Dukomere ku bumwe bwacu n’ubudaheranwa, twigire ku basesero banze kurekura u Rwanda n’abagiye barujyanye ku mutima. Intwari zacu za Bisesero, abariho n’abishwe amateka yanyu ntazibagirana.”

Umuhango wasojwe hashyingurwa imibiri 41 harimo itatu yimuwe aho yari ishyunguye mbere mu gihe iyindi yabonetse ahakorerwaga imirimo itandukanye.

Back