Kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w'Umugore
Kuri uyu wa 08/Werurwe/ 2019 mu mirenge yose igize Akarere ka Karongi hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore ku Nsanganyamatsiko igira iti "Dufatane Urunana Twubake Umuryango utekanye".
Ku rwego rw'Akarere wizihirijwe mu Murenge wa Murundi. Umushyitsi mukuru yari Hon.Depute IMANIRIHO Clarisse, akaba yari kumwe na VM/ASOC, MUKASHEMA Drocella, hari kandi inzego z'umutekano, Ingabo na Police, Abafatanyabikorwa b'Akarere bakorera muri uyu Murenge, ActionAid, Rwamrec na Twiyubake.
Uretse ibiganiro byagarutse ku Nsanganyamatsiko y'uyu munsi "Dufatane Urunana Twubake Umuryango Utekanye"mu Karere hose habeye ibikorwa bikurikira:
- Gusezeranya imiryango 7 yabanaga bitemewe n'amategeko
- Kwitura no Korozanya, hatanzwe aho batanze inka 17,
-Umuryango Twiyubake nawo wahaye imiryango itishoboye ihene 23
- Guhigura imihigo ya ba Mutimawurugo no guhiga indi mihigo y'uyu mwaka
- Kuremera umuryango Utishoboye n'
- Ubusabane
Mu ijambo rye Depite IMANIRIHO Clarisse, wari n' umushyitsi Mukuru mu Murenge wa Murundi yavuze ko umuryango utekanye ari umuryango wishoboye bityo akangurira babagize umuryango; umugore n'uymugabo gukora bakiteza imbere.
Umunsi Mpuzamahanga w'umugore wizihizwa hazirikanwa uburenganzira Uburinganire n'ubwuzuzanye hagati y'umugore n'umugabo nk'abayobozi b'umuryango.