KWIZIHIZA UMUGANURA SI UKWISHIMIRA GUSA IBYAGEZWEHO MU BUHINZI N’UBWOROZI- MEYA MUZUNGU

Tariki ya 1 Kanama 2025, Akarere ka Karongi kimwe n’ahandi mu gihugu hose habaye igikorwa cyo kwizihiza umunsi w’umuganura. Mu Karere ka Karongi iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Rugabano ahari umushyitsi mukuru, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Bwana Muzungu Gerald.

Habaye ibirori byaranzwe no kwerekana uko umuganura wizihizwaga ndetse no kwerekana bimwe mu bikoresho n’ibikorwa byarangaga umuco wa kera w’Abanyarwanda.

Uyu munsi udasanzwe, wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”

Mu ijambo rye, Meya Muzungu Gerald yavuze ko Umuganura ari inkingi ikomeye mu mateka n’imibereho y’Abanyarwanda. 

Ati “Mu gihe cy’ingoma ya cyami, wari umwe mu mihango y’ubwiru 18, ugamije gushimira Imana umusaruro wabonetse, kwifurizanya ineza no gusabana nk’Abanyarwanda. Nubwo waje guhagarikwa n’ubutegetsi bw’abakoloni mu 1925, Umuganura wagaruwe na Leta y’Ubumwe mu 2011, kugira ngo dukomeze gusigasira umuco wacu no guha agaciro indangagaciro ziwubumbatiyemo.”

Yakomeje avuga ko kwizihiza Umuganura, Atari ukwishimira gusa ibyagezweho mu buhinzi n’ubworozi nk’uko byahoze.

Ati “Uyu munsi twizihiza Umuganura, si ukwishimira gusa ibyagezweho mu buhinzi n’ubworozi nk’uko byahoze, ahubwo ni n’umwanya wo kurebera hamwe intambwe yatewe mu nzego zose z’iterambere: uburezi, ubuvuzi, ubukungu, ubukerarugendo, ubucuruzi, imiyoborere myiza n’umuco. Twishimira ibyo twagezeho, tunafata ingamba zo gukomeza kwigira no gukemura ibibazo byugarije imibereho y’Abanyarwanda.”

Yungamo ko kwizihiza Umuganura ari umwanya wo kongera kwiyibutsa ko tugomba gukorera hamwe, tugaharanira iterambere ry’umuryango, iry’Umudugudu, iry’Akarere n’iry’Igihugu muri rusange. Ni umwanya wo gukomeza guharanira ubumwe, umurava n’ubudaheranwa. Umuganura utwigisha kudategereza inkunga y’amahanga, ahubwo tugakorera ku bushobozi dufite, duharanira kuzamura imibereho yacu.

Bwana Muzungu yongeye gusaba ati “Twifashishije gahunda za Leta n’uruhare rwa buri wese, turasabwa guhangana n’ibibazo bikibangamiye imibereho myiza. Twihutishe gahunda yo kurandura igwingira mu bana bato binyuze mu mirire myiza n’ubukangurambaga bwa “Hehe n’Igwingira.” Twirinde kandi turwanye indwara nka malariya zigira uruhare mu gusubiza inyuma iterambere ry’umuryango nyarwanda.”

Asoza avuga uwo munsi ari uwo gusabana, gusangira no kuganuza. Ni umwanya wo kwishimira intambwe tumaze gutera, ariko kandi tunatekereza ku byo tugomba kunoza kurushaho. Muri uyu mwaka wa 2025, dufatanye mu kurushaho kwiyubaka, twimakaze indangagaciro ziranga Umunyarwanda: gukunda Igihugu, kwitabira umurimo, kunga ubumwe, gufashanya, kugira ubupfura, guharanira amahoro n’izindi.

Kwizihiza Umuganura 2025 ni ugusubira ku isoko y’umuco wacu tukavomamo ibishobora kudufasha gukemura ibibazo duhura na byo mu buzima bwa buri munsi, bityo ugakomeza kuba isoko y’ubumwe, kwigira n’ubudaheranwa mu Banyarwanda bari mu Rwanda n’abari mu mahanga.

Asaba ko umuganura utarangirira mu birori gusa, ati “Umuganura n’uyu munsi nturangirire mu birori gusa, ahubwo uduhe imbaraga zo gukomeza gusigasira umuco wacu nk’uko twabivuze no kurushaho guharanira kwigira. Tuganure, tuganuze, tuganuzanye. Dufate ingamba zo gukora neza kurushaho kugira ngo umwaka utaha tuzongere duhure twishimira intambwe tuzaba twateye.”

Back