KWIBUKA28 : GUTANGIZA ICYUMWERU CY' ICYUNAMO MU KARERE KA KARONGI 

Mu rwego rwo Kwibuka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,kuri uyu wa 7 Mata 2022 mu gihugu hose Hakozwe umuhango wo gutangiza icyumweru cy'icyunamo,  mu Karere ka Karongi umuhango wo gutangiza  icyumweru cy'icyunamo   wabereye ku rwibutso rw'Akarere rwa Gatwaro  ahiciwe  inzirakarengane  z'Abatutsi barenga ibihumbi  15,000.

Nyuma  y'ijambo ry'ikaze no gusobanura  neza  impamvu yo kwibuka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi  muri rusange  ryavuzwe n'Umuyobozi  w'Akarere  wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, hakurikiyeho  ubuhamya bw'uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  ndetse n'ubutumwa  bw'uhagarariye imiryango ifite ababo bashyinguye mu  rwibutso rwa Gatwaro.

Nyuma hakurikiyeho ijambo rya Perezida wa Ibuka mu Karere washimiye ubuyobozi muri rusange ibyo bakoze kandi bakomeza gukorera abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi,mu ijambo rye yasabye  Ubuyobozi ibi bikorwa bikurikira:

1/ Gukomeza kwegera no gufasha abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi kubona amacumbi kuko hari abagifite amazu yangiritse cyane;

2/ Yasabye ko abashyinguye mu mva zitandukanye ziri mu Mirenge  bahurizwa mu nzibutso zubatse neza mu rwego rwo guha icyubahiro abacu bazize jenoside yakorewe Abatutsi;

3/ Yasabye kandi ko umusozi wa Gatwaro washyirwaho ubusitani bw'amateka bityo naho hakajya hasurwa mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi;

4/ Yanasabye ko no ku Kiyaga cya Kivu hashyirwa ikimenyetso cy'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi   kugira ngo naho hajye hifashishwa mu Kwibuka  abajugunywe mu mazi y'ikiyaga.

Umushyitsi mukuru muri iyi gahunda  yari Umunyamabanga Nshingwabokorwa w'Intara y'Iburengerazuba Madamu Uwambajemariya Marie Florence wagaragaje ko biriya byifuzo bizakorwa yakomeje anakangurira buri wese kuzitabira gahunda zose ziteganyijwe muri gahunda yo  Kwibuka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu  minsi 100.

Abandi bitabiriye umuhango wo Kwibuka   ni Perezida w'Inama  Njyanama y'Akarere ka Karongi,DG wa NRS , Abayobozi b'akarere bungirije,  Umuyobozi w'Ingabo  Bde ya 511,ES w'Akarere,  inzego z'umutekano ku rwego rw'intara n'Akarere  n'abandi.

Hakozwe Kandi umuhango wo gucana urumuri rw'icyizere, umuhango wo gutangiza icyumweru cy'icyunamo mu Karere ka Karongi washojwe n'igikorwa cyo  gushyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Twibuke Twiyubaka

Back