KU RWIBUTSO RWA JENOSIDE RWA NGOMA HASHYINGUWE IMIBIRI YABONETSE
Ku wa 16 Mata 2025, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngoma mu Murenge wa Gishyita habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 no gushyingura imibiri y’abatutsi 8 yabonetse.
Usabyimfura Vincent, umwe mu babayeho mu buzima bwo gutotezwa igihe kirekire kuri Ngoma yavuze ko Abatutsi bagiye batotezwa, bamwe bakicwa, abasigaye bakarokorwa n’Inkotanyi ashimira cyane, zongeye kubaka Igihugu, zigaharanira imibereho myiza yabo; zikagarura icyanga cy'ubuzima.
Muvunyi Paul, mu izina ry’abafite ababo bashyinguye ku rwibutso rwa Ngoma, yagaye abari abayobozi b’itorero bijanditse mu gutoteza no kwica Abatutsi. Yasabye ko ahahoze ibiro bya Field y'Iburengerazuba hashyirwa urwibutso rw'amateka y'itotezwa n'iyicwa ry'Abatutsi byahabereye.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi Bwana Ngarambe Vedaste yashimiye Umukuru w’Igihugu Nyakubwaha Paul Kagame n’ingabo yari ayoboye wahagaritse iyicwa ry’uruhererekane ryakorerwaga umuryango we kuko ari Abatutsi, ryahereye kuri sekuru, rikadukira se na we akaba yari atahiwe.
Meya Muzungu Gerald, yavuze ko Akarere gafatanyije n’izindi nzego bazakomeza kunoza no gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gace kari Zone Turquoise kubera ubukana bwa Jenoside yahakorewe, ku Batutsi bagerageje kwirwanaho, bikaza gushyirwa mu murage wa Unesco.
Minisitiri w’Uburezi Bwana Nsengimana Joseph yihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abashimira ko birinze kwihorera bagahitamo gutanga imbabazi, asaba abazi ahari imibiri itarashyingurwa kuherekana igashyingurwa mu cyubahiro, no kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa.