KU RWIBUTSO RWA GAHUNDUGURU HABEREYE IGIKORWA CYO KWIBUKA JENOSIDE
Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gahunduguru mu Murenge wa Ruganda mu Karere ka Karongi habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyitabiriwe n’abarimo Meya Muzungu Gerald, Komite Nyobozi, Abajyanama, inzego z’umutekano, abaharokokeye n’abaturage muri rusange.
Mu kiganiro ihame ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Ndoreyaho Innocent yagarutse ku itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, biciye mu irondabwoko ryamaze imyaka 30 ryigishwa mu Rwanda. Kurimbura abatutsi mu 1994 bisoza ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Munyaneza Viateur warokotse Jenoside, yasobanuye uburyo yahunze, ava muri Ngenda ya Bugesera n'amaguru, ajya i Kaduha, akomereza muri Komini Mwendo mu Gahunduguru aho yaje kurokorwa n'Inkotanyi. Yagarutse kandi ku buryo Abatutsi barimo se batotejwe n'ubutegetsi bwariho.
Munyaneza yashimiye ingabo za FPR Inkotanyi zabarokoye, ubwo zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati “Ndashima Leta y’ubumwe, mwaratwigishije, mwatugaruriye ubuzima, kwa Munyanshongore [se] hari abuzukuru basaga 20 ndetse n’abuzukuruza, twarashibutse.
Ntukanyagwe Jean Laurent, Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi yashimiye ubuyobozi bwahagaritse Jenoside, asaba buri wese kwirinda kugira ingengabitekerezo ya Jenoside, kuba hafi abarokotse, bakagira ibikorwa bakora aho bavuka bihateza imbere, ndetse na bo ubwabo.
Ntukanyagwe yasabye kandi ko abazi ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside bayigaragaza igashyingurwa mu cyubahiro.
Meya Muzungu Gerald yasabye abatuye akarere ka Karongi gufata ingamba zihamye zo gukomeza kwibuka biyubaka, kandi ko kwiyubaka nyako nubwo ari mu bukungu ariko bikwiye kugaragarira cyane ku mutima n’imitekerereze, abantu birinda ingengabitekerezo ya Jenoside n'urubori rwayo.